Kigali

Perezida Kagame yakebuye Abakinnyi bashaka kurusha ijambo Umutoza mu Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/02/2021 13:02
0


Ubwo yakiraga Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bakubutse muri CHAN 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko kugira ngo ikipe igere ku musaruro mwiza, buri wese yubahiriza inshingano ze, aho kugira ngo umukinnyi ate akazi kamureba ajye gutoza kandi hari ubishinzwe unabihemberwa.



Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, Perezida Kagame yahuye n’abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020, abaha impanuro zizabafasha kwitwara neza kurushaho mu gihe kiri imbere, abasaba guhorana ikinyabupfura kuko ari rwo rufunguzo rw'umusaruro mwiza.

Umukuru w'igihugu yakomoje ku myitwarire itari myiza yaranze abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi mu myaka yashize, aho bataga inshingano zabo bakanaba abatoza kandi bafite umutoza mukuru, byanatumye umutoza asezera kuko atari kubasha guhuza n'abakinnyi bafite iyo myitwarire.

Yagize ati "Hari igihe nigeze kwakira ikipe y'igihugu, ni kera ariko hashize igihe kinini,  ngenda mbabaza ibibazo n'imbogamizi bafite, ndatekereza icyo gihe yaratozwaga n'umutoza w'umunya-Serbia, mugezeho mu magambo make yarambwiye ati 'mwampaye akazi mbyishimiye ndetse munampemba neza kandi menshi, ariko sinshaka gukomeza guhembwa amafaranga y'ubusa kubera ko nta musaruro mwiza ndi gutanga kubera impamvu, aba bakinnyi ureba aha ngaha buri wese ni umutoza, bamwe batanga amategeko y'ibikorwa n'ibikwiye gukorwa, ku bw'ibyo rero sinakomeza gutoza abakinnyi bameze batyo' nyuma yaje gusezera aragenda".

Umukuru w'igihugu yavuze ko icyo gihe nta kinyabupfura abakinnyi bari bafite kuko hari n'abumvaga baruta ikipe, barishyize hejuru y'ikipe bagatanga amategeko y'ibigomba gukorwa. Perezida Kagame yaburiye umutoza Mashami ko iyo mico idakwiye kuranga Abakinnyi b'Amavubi kubera ko byica ikipe, ndetse ntigire n'umusaruro mwiza.

Uyu muyobozi yavuze ko buri wese akwiye gukora neza inshingano zimureba, yaba ari umutoza ndetse n'abakinnyi, ariko ntaho ikipe iba igana iyo abakinnyi bahindutse abatoza, ndetse n'iyo hari ikitagenda neza hari inzira binyuzwamo umukinnyi akabigeza ku mutoza kandi bitanga umusaruro mwiza.

Perezida Kagame yavuze kandi ko kugeza ubu u Rwanda rufite ikipe itameze nabi ukurikije uko rwitwaye mu mukino wa CHAN 2020, mu marushanwa nk’ariya, bitabiriye harimo abatarabonye kwitoza bihagije n’ibindi bibazo ariko noneho umusaruro ukaba kuriya. Perezida Kagame yasabye abakinnyi kurangwa n'ikinyabupfura igihe cyose no kutizera ubupfumu mu marushanwa.

Amavubi yagarukiye mu mikino ya 1/4 muri CHAN 2020, nyuma yo gutsindwa na Guinea 1-0.

Perezida Kagame na Minisitiri Munyangaju bakiriye ikipe y'igihugu Amavubi ikubutse muri CHAN 2020

Abakinnyi bibukijwe inshingano zabo, basabwa kuzubahiriza bakazikora neza n'umutoza agakora ibyo ashinzwe

Abakinnyi b'Amavubi bifotoranyije na Perezida Kagame nyuma yo kuganira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND