RFL
Kigali

Tuyisenge Jacques wavunikiye muri CHAN ntazakina umukino wa Mozambique

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/02/2021 11:58
0


Nyuma y'imvune yo mu ivi rutahizamu Jacques Tuyisenge yagiriye ku mukino wa Guinea muri 1/4 cya CHAN 2020, umuganga w'ikipe y'igihugu Rutamu Patrick yatangaje ko uyu mukinnyi agomba kumara hagati y'ibyumweru 4-6 kugira ngo agaruke mu kibuga, bituma atazagaragaza ku mukino Amavubi azakina na Mozambique mu kwezi gutaha.



Ku wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2021, nibwo Tuyisenge yanyuze mu cyuma kugira ngo barebe neza uko imvune ihagaze n'igihe izamara.

Nyuma y’ikizamini, umuganga w’ikipe y’igihugu, Patrick Rutamu yabwiye itangazamakuru ko imvune ye izamara hagati y'ibyumweru 4-6 kugira ngo yongere gukora imyitozo.

Yagize ati "Jacques Tuyisenge yagize imvune mu ivi, bizafata hagati y’ibyumweru bine na bitandatu kugira ngo akire neza".

Mory Kanté wavunnye Jacques yamusabye imbabazi amubwira ko byamugwiririye atabikoze ku bushake.

Amavubi yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021, aho abakinnyi bakomereje mu kato i Nyamata kugira ngo basuzumwe niba nta Coronavirus bavanye muri Cameroun.

Uyu rutahizamu yavuye muri CHAN atsindiye Amavubi igitego kimwe, yatsinze ku mukino wa Togo batsinzemo ibitego 3-2.

U Rwanda ruzakina na Mozambique tariki ya 22 Werurwe 2021 mu mukino wa gatanu wo mu itsinda rya F mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha wa 2022.

Jacques wari uyoboye ikipe yitabiriye CHAN 2020, birashoboka ko azasiba imikino Amavubi afite mu minsi irimbere harimo n'uwa Mozambique, kubera ko ashobora kuzaba atarasubira mu bihe byiza byo kwitabazwa mu ikipe y'igihugu agatanga umusaruro, kuko aribwo azaba akirutse imvune.

Jacques azamara hanze y'ikibuga hagati y'ibyumweru 4-6

Mory Kante wavunnye Jacques yamusabye imbabazi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND