RFL
Kigali

Menya ubuzima bwa Rihanna wakundanye n'abasore 13 barimo Chris Brown bateranye ibipfunsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/01/2021 11:40
1


Rihanna ni umwe mu bahanzikazi bubatse izina hirya no hino ku isi biturutse mu muziki we watumye amenyekana agakundwa. Uyu mukobwa kandi yagiye avugwaho byinshi ku buzima bwe. Menya byinshi ku buzima bw’urukundo rwa Rihanna.



Robyn Rihanna Fenty ni umukobwa ukomoka ku kirwa cya Barbados akaba ariho yavukiye ku itari 20/02/1988. Rihanna yatahuwe n’umuhanga mu gutunganya umuziki witwa Evan Rogers. Uyu mugabo niwe wamuzanye muri Amerika maze amufasha kujya mu nzu itunganya umuziki yitwa Def Jam.

Mu mwaka wa 2005 Rihanna yasohoye album ye ya mbere yise Music of the Sun ndetse muri 2006 yasohoye iyitwa A Girl like Me. Kuva icyo gihe uyu mukobwa yahise akundwa aramenyekana mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga.

Ku buzima bw’urukundo bwa Rihanna yamenyekanye cyane akundana na Chris Brown gusa urukundo rwabo nubwo rwakanyujijeho aba bombi batandukanye nabi ndetse byari bigoye kuvuga ko uyu muhanzikazi azongera gukunda gusa nyuma ya Chris Brown Rihanna yakundanye n’abasore 13.

Urutonde rw’abasore Rihanna yakundanye nabo

1.Shia LaBeouf 2006-2007


Rihanna yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime witwa Shia LaBeouf mu mpera zu mwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2007. Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane kuko bari bararugize ibanga rikomeye gusa nyuma bamaze gutandukana ni bwo byamenyekanye ko aba bombi bakundanye.

2.Chris Brown 2007-2009

Rihanna yatangiye gukundana na Chris Brown muri 2007, urukundo rwabo rwaravuzwe hirya no hino ku isi dore ko bombi ari abahanzi bibirangirire. Rihanna yakomeje kuryoherwa n’umunyenga w’urukundo kugeza muri 2009 ubwo Chris Brown yamukubitaga ndetse akamukomeretsa mu maso. Urukundo rwabo rwagereranywaga nk'urwa Romeo na Juliette rwarangiriye mu marira n’agahinda kenshi.

3.Rashard Lewis 2010

Nyuma yuko Rihanna yari amaze kunyura mu bihe bitoroshye na Chris Brown wamusigiye ishavu ku mutima, uyu muhanzikazi mu mwaka wa 2010 yatangiye kwiyibagiza Chris Brown maze ajya mu rukundo n’umukinnyi wa Basketball ukomeye witwa Rashard Lewis wamenyekanye akinira ikipe ya Miami Heat. Uru rukundo ntirwarambye kuko rwahagaze rutamaze n’umwaka.

4.Matt Kemp 2010-2011

Si ibanga ko Rihanna yaba yikundira abakinnyi dore ko yavuye kuri Rashard Lewis ukina Basketball agahita akundana na Matt Kemp ukina Baseball izwi nk’umupira wa maguru w’abanyamerika. Rihanna na Matt Kemp batangiye kukanyuzaho mu mwaka wa 2010. Aba bombi bakunze kugaragara ahantu henshi bari kumwe yaba ari ku mikino Matt Kemp yabaga yakinnyemo cyangwa mu bitaramo bya Rihanna yabaga yakoze. Aba bombi bakunze guhorana kugeza mu mpera z’umwaka wa 2011 baratandukana ku mpamvu zitamenyekanye.

5.Dudley O’Shaughnessy 2012

Rihanna yatangiye gukundana n’umunyamideli kabuhariwe akaba n’umukinnyi wa filime mwiza ukomoka mu Bwongereza witwa Dudley O’Shaughnessy mu mwaka wa 2012. Uyu musore kandi ni nawe Rihanna yifashishije mu mashusho y’indirimbo yise We Found Love yakoranye na Calvin Harris. Urukundo rw'aba bombi rwamaze amezi 9 maze baratandukana.

6.Ryan Phillipe 2013

Mu gihe cy’amezi 6 gusa mu mwaka wa 2013 Rihanna yakanyujijeho mu rukundo n’umukinnyi wa filime Ryan Phillipe wamenyekanye mu ma filme atandukanye byumwihariko iyitwa The Shooter. Aba bombi urukundo rwabo ntirwarambye habe na gato gusa batandukanye bakomeje kuba inshuti nziza kugeza n'ubu.

7. Ashton Kutcher 2013

Umwaka wa 2013 ni umwaka w’urukundo kuri Rihanna cyane ko yakundanyemo n’abasore babiri mu mwaka umwe gusa. Amaze gutana na Ryan Phillipe, Rihanna yahise atangira gukundana n’umunyarwenya kabuhariwe akaba n’umukinnyi wa filime witwa Ashton Kutcher. Gusa nabo ntibarambanye kuko bamaranye amezi 4 gusa bahita batandukana.

8.J.R Smith 2014

Rihanna amaze kuba yakundana n’abakinnyi ba filime yasubiye na none gukundana n’umukinnyi wa Basketball witwa J.R Smith, urukundo rwabo rukaba rutaratinze cyane ko nyuma y’amezi 2 bahise batandukana biturutse ku kuba uyu musore yaravuze ko yasanze hari byinshi adahuriyeho na Rihanna bityo buri umwe afata inzira ye.

9.Leonardo DiCaprio 2015

Mu mwaka wa 2015 wabaye uwa mateka kuri Rihanna ubwo yatangiraga gukundana n’icyamamare kabuhariwe mu gukina filime Leonardo DiCaprio. Amafoto yabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse aba bombi bakunze gufotorwa basohokanye. Urukundo rwabo rwakanyujijeho ruravugwa cyane gusa bahise batandukana ku mpamvu zitazwi.

10.Travis Scott 2015

Rihanna amaze gutandukana na Leonardo DiCaprio yahise atangira gukundana n’umuraperi Travis Scott gusa urukundo rwabo nabo ntabwo rwabahiriye dore ko nyuma y'amezi macye ari bwo batangaje ko batagikundana ndetse Travis Scott yatangiye gukundana na Kylie Jenner ibya Rihanna birangirira aho.

11.Drake 2016

N'ubwo Rihanna na Drake batangaje ko bakundana mu mwaka wa 2016 bakimara gukorana indirimbo bise Work, byajyaga bivugwa ko aba bombi baba barigeze kukanyuzaho na mbere hose gusa ntibabitangaze. Urukundo rw'aba bombi narwo rwaje kujyamo kidobya rutamaze kabiri ubwo Drake yateraga inda undi mukobwa maze Rihanna ahita ahagarika urukundo rwabo.

12.Hassan Jameel 2017-2019

Mu mwaka wa 2017 Rihanna yatangiye gukundana n’umuherwe kabuhariwe ukomoka muri Saudi Arabia witwa Hassan Jameel, uyu akaba akomoka mu muryango w'abakire bakomeye ari nabo bafite imigabane myinshi mu ruganda rukora imodoka za Toyota. Aba bombi barakundanye karahava, amafoto yabo bari gusomanira mu ruhame nayo yagiye akwirakwira hirya no hino. Mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo batandukanye gusa Rihanna yavuze ko nta kintu cyatumye bashwana ahubwo ko ari umwanzuro bafashe bawuganiriyeho.

13. Asap Rocky 2020 kugeza ubu

Rihanna n’umuraperi Asap Rocky gusa amazina ye nyakuri ni Rakim Mayers bamye ari inshuti za hafi kuva cyera, ubushuti bwabo nibwo bwakuze maze batangira gukundana guhera umwaka ushize wa 2020. Kugeza ubu Rihanna na Asap Rocky bameranye neza cyane mu munyenga w’urukundo.

Ngabo abasore bagera kuri 13 umuhanzikazi Rihanna amaze gukundana nabo kugeza ubu.

Src:www.usmagazine.com,www.wiki.com,www.variety.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirakiza simeon3 years ago
    None ntawe bavyaranye???





Inyarwanda BACKGROUND