RFL
Kigali

Ifoto ya Zlatan mu isura nshya yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/01/2021 12:11
0


Nyuma y'umukino AC Milan yatsindiwe mu rugo na Atalanta 3-0 muri shampiyona y'u Butaliyani, rutahizamu w'iyi kipe ukomoka muri Sweden, Zlatan Ibrahimovic, yagaragaye mu isura nshya yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.



Ku wa gatandatu tariki ya 23 Mutarama, i San Siro AC Milan yahatunguriwe na Atalanta mu mukino wa shampiyona y'u Butaliyani, iyihatsindira ibitego 3-0.

Uyu musaruro ntabwo washimishije abafana n'abakunzi b'iyi kipe bari biteguye amanota atatu yari gutuma bashyira ikinyuranyo cy'amanota 10 hagati yabo na mukeba Juventus.

Mu myitozo yo ku cyumweru, Abakinnyi bose ba AC Milan batunguwe na Zlatan waje yogoshe umusatsi wose yamazeho.

Byari bizwi ko uyu rutahizamui akunda imisatsi miremiore cyane ndetse akaba yakundaga no kuyitaho cyane, byatumaga agaragara neza. Gusa bose batunguwe no kubona Zlatan utarigeze atsinda ku mukino wa Atalanta, agaruka mu myitozo yahindutse bigaragara.

Nyuma y'imyitozo, Zlatan yashyize iyi foto ku mbuga nkoranyambaga, maze bitungura benshi ndetse banatanga ibitekerezo n'ibyiyumvo bitandukanye kuri iyi foto.

Hari bamwe bavuze ko impamvu yo gukuraho umusatsi ari ukugira ngo yibagirwe ibyababayeho ku mukino wa Atalanta kugira ngo azajye mu mukino ukurikiraho ari mushya.

Abandi bati'Zlatan ni umugabo uhora utungurana, w'udushya twinshi kandi ufata ibyemezo bikomeye'.

Zlatan w'imyaka 39 y'amavuko ni umwe mu bafatiye runini AC Milan, byumwihariko mu gice cy'ubusatirizi binayifasha kuba ikiyoboye izindi mu Butaliyani.

Mu mikino 19 imaze gukinwa muri shampiyona y'u Butaliyani 'Seri A' AC Milan iri ku mwanya wa mbere n'amanota 43 ikaba ikurikiwe na Inter Milan n'amanota 41, mu gihe Juventus iri ku mwanya wa kane irushwa 7 n'iya mbere.

Ibrahimovic yakundaga kuba afite imisatsi miremire

Zlatan yatunguye benshi ubwo yagaragaraga yogoshe umusatsi wose





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND