RFL
Kigali

FC Shkupi izambera ikiraro kizangeza mu makipe akomeye y'i Burayi - Rwatubyaye Abdul

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/01/2021 10:44
2


Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul, yatangaje ko Shampiyona ya Macedonia agiye gukinamo ari shampiyona nziza kandi iri ku rwego rwiza ku buryo izamufasha kuzamura urwego rwe, kandi ko FC Shkupi abona izamubera ikiraro kizamugeza mu makipe akomeye i Burayi.



Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2021, babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instangram, FC Shkupi yahaye ikaze uyu myugariro, aho bagize bati:  "Ikaze muri FC Shkupi Rwatubyaye Abdul".

Rwatubyaye yasinyiye amasezerano y’amezi atandatu agiye kuyikinira mu gihugu cya Turkiya aho iyi kipe irimo gukorera umwiherero.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Rwatubyaye yatangaje ko agiye gukina muri shampiyona nziza izamufasha kuzamura urwego rwe rw'imikinire, ndetse by'umwihariko FC Shkupi agiye gukinira ikazamubera ikiraro cyiza kizamugeza mu makipe akomeye cyane i Burayi muri za shampiyona zateye imbere.

FC Shkupi iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 33 ku rutonde rw’agateganyo muri Shampiyona ya Macedonia nyuma y’imikino 18 imaze gukina. Iki gihugu gitanga ikipe ikina muri Europa League.

Iyi kipe izasubukura Shampiyona ihura na FC Borec iri ku mwanya wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare mbere yo guhura na Akademija Pandev tariki 21.

Rwatubyaye yerekeje muri Macedonia nyuma yo gusoza amasezerano yari afite muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ntiyongererwe andi masezerano.

Uyu myugariro uzwiho gutera imiserebeko  myiza yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda kandi akomeye arimo APR FC na Rayon Sports.

Rwatubyaye yasinye amasezerano y'amezi atandatu muri FC Shkupi yo muri Macedonia

Rwatubyaye yizeye kuzakina murishampiyona zikomeye i Burayi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana aboubakari3 years ago
    Ndashakakwamamaza
  • Eric 3 years ago
    Hello Hakizimana wahamaraga iyi nimero bagufasha: +250786036252





Inyarwanda BACKGROUND