Ni kenshi cyane abantu bahura n’ibizazane bakabura akazi bakora kandi bafite ubwenge n’ubumenyi ku kintu runaka. Umukobwa witwa Ibubeleye Mcdonald yigeze kuzenguruka umujyi wa Lagos amanitse icyapa gisaba akazi cyometseho impamyabumenyi ye.
Ntabwo umuntu yatekereza ko byashoboka ariko
byarashobotse, ubu ari mu baherwe. Uyu mugore yabihiwe n’ubuzima kandi arumirwa bituma ajya mu muhanda gusaba
akazi. Ibubeleye yigeze kujya mu muhanda gusaba akazi impamyabumenyi ye
yometse ku ikarito maze azenguruka umujyi ashakisha umukoresha, icyo gihe
yaramubuze ubuzima bukomeza gusharira ariyanga.
Ku wa kane,
tariki ya 21 Mutarama 2021, uyu mugore yifashishije imbuga nkoranyambaga yizihije isabukuru ye y'amavuko yerekana
inzu ye nshya. Byari
inzira kuri we yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 mu buryo bwo kwishimira aho
ageze. Ibubelye yavuze ko nta mugabo wamuhaye amafaranga yo kubaka iyo nzu
akavuga ko yayigize binyuze mu gucuruza
Bitcoin na Forex. Yongeyeho ko atigeze agurisha umubiri we. Ibyo yagezeho byose akaba yarabifashijwemo n'Imana.
Avuga ko ntaho Imana itakura umuntu, akemera ko kandi
abagabo bakunda umugore wese ufite amafaranga kurusha. Ashimangira ko abagabo bamukunda cyane kubera yamaze kwisobanukirwa no
kwiteza imbere ibitari byaramubayeho afata ikarito akazengurika umujyi wa Lagos
muri Nigeria ashakisha uwamupfa agasoni akamuha akazi abashe kwitunga.
TANGA IGITECYEREZO