Kigali

Bari kubana mu nzu? Tanasha n'umuhungu yabyaranye na Diamond nabo basuye iki cyamamare babigira ibanga nyirakuru abavamo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/01/2021 10:21
0

Tanasha wasuye Diamond muri Tanzania ari kumwe n'umuhungu we Nasseb Jr yari yabigize ibanga, nyirakuru w'uyu muhungu [Mama Dangote] yabyaranye na Diamond ararimena abavamo.N'ubwo Tanasha Dona atigeze ashaka kugira icyo avuga kubijyanye no gusura Diamond babyaranye umuhungu bise Naseeeb, byamaze kumenyekana ko ubu ari muri Tanzania akaba yarahageze kuri uyu Wagatanu tariki 22 Mutarama 2021 ari kumwe n'umwana we.

Nyina wa Diamond Mama Dangote, niwe wabaye imbarutso yo gutuma benshi bamenya aya makuru. Yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa instagram umuhungu we ari kumwe n'umwuzuku bari ku gitanda mu cyumba bahuje urugwiro. Diamond aba ari kwereka uyu mwana yabyaranye na Tanasha Dona filime zishimisha abana (Cartoons).


N'ubwo Tanasha yabigize ibanga ntashake kugira icyo abivugaho, hari ibitangazamakuru bimwe na bimwe  byavuze ko Diamond nawe aya mashusho yayasangije abakunzi be. Ibi bitangazamakuru birimo nk'icyitwa tuko.co.ke kiri mu bikomeye muri show biz ya Tanzania.

Ikitaramenyakana  kugeza ubu n'ahantu Tanasha Dona ari kuba. Hari kwibazwa niba ari kubana na Diamond mu nzu cyangwa yaragiye gucumbika muri hotel. Gusa n'ubwo yabigize ibanga amakuru yizewe ahari nuko ari kubutaka bwa Magufuli muri Tanzania.


Dimond yahaga amata umuhungu we bareba na catoons


Mama Dangote yagaragaje ko akunda umwuzukuru we Naseeb Jr


Uyu mugore n'umwana we bagendereye Diamond nyuma yamezi atatu Zari nawe umusuye ari kumwe n'abana babiri babyaranye.TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND