RFL
Kigali

Cya gihe: Kuki Manchester United itasinyishije Ronaldinho?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/01/2021 10:43
0


Isoko ry'igura n'igurisha rya 2003, Paul Scholes byarinze bigera ku munota wa nyuma yizeye ko bari bwakire Ronaldinho muri Manchester United kubera uko ibiganiro byari bimeze. Gusa uyu mukinnyi byarangiye yerekeje mu ikipe ya FC Barcelona.



Nk'abandi bakunzi b'umupira w' amaguru, Sir Alex Ferguson yari umukunzi wa Ronaldinho ndetse afite icyizere cy'uko agomba kumusinyisha amukuye muri Paris Saint Germain ariko byarangiye bitamukundiye. Ku myaka 23 y'amavuko, Ronaldinho yateye umugongo ikipe ya Manchester United nayo yahise igura Cristiano Ronaldo bivugwako atari kuzakinira Manchester United iyo Ronaldinho ayerekezamo. 

Manchester United yahise isinyisha Cristiano Ronaldo nyuma yaho Ronaldinho ayiteye umugongo. 

"Byari bibabaje ariko nanone twari twishimiye kuba twarakinanye n'abakinnyi batandukanye kandi bakomeye. Nifuzaga kuzakinana na Ronaldinho ariko ntabwo byigeze bishoboka. Ndibuka ubwo isoko ryari rifunguye hari abakinnyi 2 cyangwa 3 bagombaga kuza mu ikipe kandi na Ronaldinho yararimo." Scholes asobanura ibya Ronaldinho.

Yakomeje agira ati "Twari mu myiteguro yo gutangira shampiyona, ariko tuniteguye ko batangaza igurwa rya Ronaldinho ndetse bakanamuha nimero azambara gusa, ntekereza ko byarangiye umukinnyi yisubiyeho akadutera umugongo akarekeza muri FC Barcelona. Ubwo yagendaga twari dufite umukino wa gicuti na FC Barcelona ndetse yanagezeyo uwo mukino arawukina ariko natwe twashakaga kumukinira nabi kuko yari amaze kudutenguha".


Ikiragano cya Ronaldinho cyaranzwe n'umupira urimo ibyishimo kandi uryoheye ijisho

Ukuri kuri ibi byose, Ronaldinho yagutangaje mu 2005 avuga ko yagiye muri Barcelona kugira ngo yubahirize amasezerano. Yagize ati "Ndabyemera hari ibiganiro bikomeye byari byarabaye hagati yanjye na Manchester United hari hasigaye ikibazo cy'amasaha gusa nkahita nsinya, gusa Sandro Rosell yari yaramvugishije mbere".

"Sandro Rosell yari yarambajije niba umunsi yabaye perezida wa FC Barcelona nzaza kumukinira nanjye ndabimwemerera. Hari hasigaye utuntu ducye ngo nsinyire Manchester United, ngiye kumva numva Sandro arampamagaye ambwira ko agiye gutsinda amatora, kandi nari mfitanye na we isezerano nagombaga kubahiriza birangira ngiye kumukinira."


Ronaldinho na nyakwigendera Maradona

Ronaldo de Assis Moreira bakunze kwita Ronaldinho ubu afite imyaka 40 y'amavubo yakiniye Barcelona kuva mu 2003 kugeza mu 2008 ayikinira imikino 145 ayitsindira ibitego 70 ubu akaba yarasezeye kuri ruhago.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND