RFL
Kigali

Ibimenyetso 5 byo kwipfundika kw’amaraso utagomba kwirengagiza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2021 14:12
0


Kwipfundika kw’amaraso (Blood clots), hari igihe biba ingenzi; nko mu gihe ukomeretse, ni byiza ko amaraso yipfundika, kugira ngo bigabanye kuva, bityo udatakaza amaraso menshi, Gusa igihe na none amaraso yipfunditse mu mubiri imbere, bishobora guteza akaga gakomeye, harimo n’urupfu.



Indwara nka stroke ziterwa n’uko imijyana cyangwa udutsi duto dutwara amaraso tuba twipfunditsemo amaraso, utu tubumbe, uko dutembera mu maraso biteza akaga gakomeye.

Kuba wabasha kumenya hakiri kare ibiranga n’ibimenyetso ko amaraso yipfunditse, byagufasha kwivuza cg kuvuza uwawe hakiri kare. Ibimenyetso 5 bigaragaza kwipfundika kwa maraso:

Imitsi yishushanyije kandi itukura

Akenshi niba ujya ureba nko ku mfundiko zawe, ukabona imitsi yishushanyije kandi itukura, ndetse ukozeho ukumva harimo n’agashyuhe kurusha ahandi byegeranye. Byerekana ko amaraso yawe atari guca mu dutsi tuyatwara neza uko bikwiye.Iki ni ikimenyetso cyo kwipfundika kw’amaraso utagomba kwirengagiza.

Kubyimba mu kuguru kumwe

Mu gihe ubonye ukuguru kumwe kugenda kubyimba, ibi bishobora kuba ikimenyetso kikuburira ko amaraso mu kuguru adatembera neza, bitewe n’utubumbe tuba twipfunditse mu maraso, bityo n’umwuka mwiza wa oxygene ntuba ugera muri ako gace uko bikwiye, ibi nibyo bitera ububyimbirwe.

Uku kwifunga kw’amaraso bikaba byagutera indwara izwi nka deep vein thrombosis (DVT). Mu gihe ubonye yaba ukuboko cyangwa ukugura kwabyimbye nta yindi mpamvu uzi yabiteye, ni byiza kwihutira kureba umuganga.

Uburibwe mu gituza no guhumeka bigoranye

Mu gihe utu tubumbe tw’amaraso (Blood clots) twifungiye mu bihaha, bishobora kuguhitana. Niba ujya wumva ubabara mu gituza, biherekejwe no guhumeka insigane cyangwa bigoranye, ntukwiye kuzuyaza ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

Uburibwe bw’umutwe bukomeye kandi buhoraho

Ku bantu benshi kuribwa umutwe ni ibisanzwe, ariko mu gihe wumva bikomeye cyane, ku buryo nta kindi kintu wabasha gukora, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga. Niba ujya ukunda kurwara kenshi umutwe w’uruhande rumwe (migraine), kwipfundika kw’amaraso bishobora kukubaho cyane, kurusha abatagira iki kibazo.

Gukorora bidasobanutse

Akenshi gukorora bijyana n’ibicurane, gufungana amazuru cyangwa se kuribwa mu mihogo. Gusa mu gihe ukorora nta kindi mu byo tubonye kibiherekeje, bishobora kuba ikimenyetso kikuburira ko amaraso ashobora kuba agenda yipfundika cyane cyane mu bihaha.

Ibindi bimenyetso bishobora kujyana no gukorora harimo, guhumeka insigane, umutima uteragura cyane no kumva uzungera. Ntukwiye kuzuyaza, ugomba guhita ugana kwa muganga.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND