Nyuma yo kutumvikana n'ikipe ya Bayern Munich ku masezerano mashya, Umunya-Autriche, David Alaba yamaze kumvikana na Real Madrid yagaragaje ko imwifuza, akazayerekezamo mu mpeshyi ubwo azaba asoje amasezerano ye i Munich.
Alaba abaye umukinnyi wea mbere Real Madrid isinyishije mu kwitegura umwaka utaha w'imikino, iyi kipe y'ubukombe yifuza kuzagarukamo ikukumba ibikombe byose bikinirwa i Burayi.
Ibinyamakuru byo muri Espagne byatangaje ko Alaba yemeranyije na Real Madrid ku masezerano y'imyaka ine, akazajya ahembwa Miliyoni 11 z'ama-Euros buri mwaka. Akazayigeramo tariki ya 30 Kamena 2021 ubwo azaba asoje ayo yari afite muri Bayern Munich.
Alaba w'imyaka 28 y'amavuko, bivugwa ko yifuzaga kujya ahembwa Miliyoni 12 nk'umushahara wa buri mwaka, ariko ubuyobozi bwa Bayern bukaba butabikozwa akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye afata icyemezo cyo kuyisohokamo.
Uyu myugariro yatwaye ibikombe bitandukanye muri Bayern Munich, yashakwaga n'andi makipe atandukanye kandi akomeye i Burayi, arimo Manchester City, Paris Saint-Germain, Liverpool na Chelsea yose yamwifuzaga ndetse telefoni y’umuhagarariye Pini Zahavi yahoraga ihamagarwa n’amakipe yifuza uyu myugariro.
Alaba ashobora kubisikana na Sergio Ramos udashaka kongera amasezerano muri Real Madrid kubera ubwumvikane buke ku masezerano mashya ashaka gusinya muri iyi kipe amazemo imyaka 16.
Alaba yamaze kwemeranya na Real Madrid ku masezerano y'imyaka 4
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne byemeje ko Alaba yamaze kuba umukinnyi wa Real Madrid
Alaba yari amaze imyaka 12 akinira Bayern Munich
TANGA IGITECYEREZO