Ni nyuma y'amakuru amaze kuzenguruka itangazamakuru muri Afurika, bemeza ko Diamond Platnumz yahishwe Se kuva mu bwana bwe, akaba ahishuriwe ibanga ku myaka 31 y'amavuko.
Mama Dangote, Nyina wa Diamond mu cyumweru dusoje nk'uko byaciye no kuri Bongo5, uyu mubyeyi yavuze ko umusore witwa Ricardo' avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati "Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond".
Mzee Abdul Juma
Mzee Abdul Juma, avuga ko niba Diamond atari umuhungu we agomba kuzishyura ibyo yamutanzeho byose ari umwana muto ari kumurera azi neza ko ari umuhungu we, akamwita amazina nk'umwana yibyariye, ibi bizasobanurwa n'urukiko agomba kwitabaza.
Diamond Platnumz amenye ko Se atari Mzee Abdul ku myaka 31 y'amavuko
Mzee Abdul Juma, niwe wise amazina Diamond Platnumz, amwita, "Nasibu Abdul Juma Issack", aramwiyitirira, Abdul Juma, aya mazina yose yifuza ko azava kuri Diamond Planumz, akitwa andi na Se nyirizina niba ahari koko.
Uyu musaza ubayeho mu buzima bubi, amaze igihe kirekire yaratandukanye n'umugore we, Dangote, kubera amakimbirane. Ibi byatumye n'abana be bose, banga urunuka Mzee Abdul utarigeze ugira ijambo imbere y'abo yitaga abana be, gusa Diamond we yakuze azi neza ko Se ari Mzee Abdul ariko abisobanukiwe neza amaze imyaka 31.
Mzee Abdul azambura Diamond amazina yose yamwise n'ibyo yamutakajeho ari umwana
TANGA IGITECYEREZO