RFL
Kigali

"Nzabwira abana banjye ko nakinanye na Cristiano Ronaldo na Dybala" - Alvaro Morata

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/01/2021 14:24
0


Rutahizamu w'umunya-Espagne ukinira Juventus, Alvaro Morata, yagaragaje ko atewe ishema no gukina mu ikipe imwe n'abakinnyi b'ibikomerezwa ku Isi barimo Cristiano Ronaldo na Paulo Dybala, yemeza ko aribwo butumwa azabwira abana be.



Morata wakiniye Chelsea na Real Madrid, yerekeje muri Juventus mu mpeshyi y'umwaka ushize nk'intizanyo ya Atletico Madrid. Mu kiganiro yagiranye na SKY yavuze ko ntako bisa gukinana n'abakinnyi b'ibihangange ku Isi. Yagize ati "Biroroshye gukinana na Cristiano, maze igihe kirekire muzi".

"Mu bihe bisanzwe hahandi umukinnyi usanzwe adashobora gutsinda, we aratsinda. Maze kumenya intambwe ze, umuvuduko we nzi ibyo akunda gukora. Ngerageza kwigizayo abo tuba duhanganye iyo niruka mfite umupira mu maguru, nawe agerageza gutuma ntagira abakinnyi babiri cyangwa batatu dughanganye bansatira iyo mfite umupira, ni iby'igiciro kinini gukinana nawe".

"Ni umukinnyi mwiza cyane. Afite ubuhanga budasanzwe bushobora gutuma akina ku mwanya uwo ariwo wose ashaka. Ashobora gukina nka No.9, No.10 cyangwa No.11. Icyo nkora buri munsi ni ukuryoherwa n'umupira iyo ndi kumwe na we, nizeye ko tuzakomeza gukinana igihe kirekire, ntako bisa gukinana na we".

"Nakuze mureba, igihe nageraga hano, numvise ari inzozi gukinana nawe cyangwa Dybala. Ni abakinnyi bari ku rundi rwego, nzabwira abana banjye ko nakinanye na Cristiano Ronaldo na Dybala".

Morata yavuze imyato Cristiano bakinana muri Juventus

Morata avuga ko ntako bisa gukinana na Cristiano na Dybala

Ubutatu bwa Cristiano, Dybala na Morata bufatiye runini Juventus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND