RFL
Kigali

Neymar na Alvaro Gonzalez mu biganiro byo kwiyunga nyuma yo kurwanira mu kibuga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/01/2021 12:23
0


Rutahizamu ukomoka muri Brazil ukinira Paris Saint-Germain, Neymar Jr do Santos na myugariro w'umunya-Espagne ukinira Marseille yo mu Bufaransa, Alvaro Gonzalez, batangiye ibiganiro biganisha ku kwiyunga nyuma yo kurwanira mu kibuga Neymar amushinja irondaruhu, byaje no kumuviramo ikarita itukura no guhagarikwa.



Ibi biganiro by'ubwiyunge byatangiye nyuma y'uko aba bakinnyi bahuriye ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Trophee des Champions, bakagaragaza guhangana gukomeye ariko harimo n'ubworoherane mu kibuga.

Alvaro Gonzalez yatangaje ko muri uyu mukino yagize umwanya wo kuganira na Neymar n'ubwo utabaye munini, ariko ngo baraganiriye biyemeza kwibagirwa amakimbirane bagiranye, bagakomeza ubuvandimwe bw'umwuga bahuriyeho.

Nyuma y'umukino Marseille yatsinzwemo na PSG ikanayitwara igikombe, binyuze kuri Twitter, Alvaro yakiriye ubutumwa bwinshi bumubaza ku mubano we na Neymar bari bongeye guhurira mu kibuga bahanganye nyuma y'amakimbirane bagiranye, akanaviramo uyu munya-Brazil guhagarikwa, uyu myugariro yabasubije ko umubano we na Neymar ubu wifashe neza ndetse ko inzira yo kwiyunga yatangiye.

Ku cyumweru tariki 13 Nzeri 2020, mu mukino wa shampiyona y'u Bufaransa wahuje Marseille na PSG, wabereyemo ibidasanzwe, aho hatanzwe akavagari k’amakarita atukura ahanini bitewe n’amakosa yabereye mu kibuga hagati.

Muri uyu mukino warangiye Marseille itsinze PSG igitego 1-0 cyatsinzwe na Florian Thauvin ku munota wa 55, abakinnyi batanu barimo Neymar Jr beretswe amakarita atukura bava mu kibuga.

Mu mashusho yagaragajwe na VAR, Neymar yagaragaye ashwana anakubita umunya-Espagne ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Marseille, Alvaro Gonzalez, umusifuzi ntiyazuyaza ahita amwereka ikarita itukura.

Neymar Jr yavuze ko yakoze amakosa ariko ngo yayatewe n’uko uyu Alvaro yamututse ibitutsi byiganjemo irondaruhu. Uyu mukinnyi yavuze ko Alvaro yamwise inkende ndetse amutuka ku babyeyi bituma arakara niko kumukubita.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya PSG yatangaje ko ishyigikiye umukinnyi wayo Neymar Jr mu itangazo yashyize hanze:

“Paris Saint-Germain ishyigikiye bikomeye Neymar Jr wavuze ko yatutswe ku ruhu n’umukinnyi w’ikipe bari bahanganye.Ikipe ishyigikiye ko nta mwanya irondaruhu rifite mu bantu,mu mupira w’amaguru no mu buzima bwacu”.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Neymar yibasiye Alvaro, aho yavuze ko atari umugabo ko agira irondaruhu ndetse nta cyubahiro na gike yamuha.

Neymar yavuze ko atari kuva mu kibuga ntacyo avuze kubera iri rondaruhu yakorewe aho yavuze ko yashakaga kumvisha abasifuzi n’abandi bari bahagarariye uyu mukino ko nta mwanya ukwiriye guhabwa irondaruhu.

Yagize ati “Irondaruhu rirahari,ariko tugomba kurihaguruka.Ntibikwiriye,ibi birahagije.Nemeye igihano nahawe kubera ko nagombaga kubaha amabwiriza y’umupira usukuye. Ndizera ko n’uwabiteye azahanwa”.

Nyuma yo kugenzura ibyabereye muri uwo mukino, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryahanishije Neymar kumara imikino ibiri adakina.

Iri shyirahamwe kandi ryatangaje ko riri gukurikirana ibijyanye n’amagambo y’irondaruhu avugwa kuri Alvaro Gonzalez, ngo nibimuhama azafatirwa ibihano bikarishye, nubwo nyuma ntacyo yongeye kubaza uyu mukinnyi ndetse n'ibyo bihano ntabyamufatiwe.

Neymar Jr na Alvaro mu biganiro byo kwiyunga nyuma yo gushwanira mu kibuga


Neymar na Alvaro bashwaniye mu kibuga biviramo ikarita itukura uyu munya-Brazil






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND