Nyuma y’imyigaragambyo yabaye kuwa 6/01/2021 y'abashyigikiye bwana Trump, nawe akanyuza ku mbuga ze ko abishimiye ndetse anabakunda, ubu butumwa bwahise busibwa, gusa nyuma yaje no guhagarikirwa inkuta ze zose mu rwego rwo kwirinda ubundi nk'ubu. Kuri ubu urubuga rwa Snapchat rwatangaje ko rwahagaritse burundu konte ya Trump.
Kuwa 6
Mutarama 2021, nibwo muri Amerika habaye imyigaragambyo y'abashyikiye bwana
Trump umaze imyaka igera kuri 4 ayobora iki gihugu ariko akaba yariyamamarije
manda ya 2 akaza gutsindwa na Joe Biden ugiye kujya ku butegetsi kuri uyu wa 20
Mutarama 2021. Gusa ku ruhande rw'abashyigikiye Trump ntabwo baremera ko umuntu
wabo yatsinzwe amatora.
Iyi myigaragambyo yabereye ku nyubako ya Capitol, nyuma yuko iba, Trump yashimagije abamushingikiye ndetse anavuga ko bakunda igihugu cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yaje guhabwa igihano n’ubuyobzoi bw’izi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter na Youtube cyo kumara amasaha make atazikoresha, gusa igihe cyarashize n’ubundi arakomeza arisanzura.
Urubu rwa Snapchat rwahagaritse burundu konte ya Donald Trump
Ibi byatumye izi mbuga nkoranyambaga zimufatira
umwanzuro wo kuzamudohorera amaze gutanga ubutegetsi kuwa 20 Mutarama 2021 mu
rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ibihuha cyangwa kuba yazikoresha akangurira
abantu gukomeza kwigaragambya.
Gusa ku
munsi wo kuwa 13 Mutarama ubuyobozi bw’urubuga rwa snapchat bwatangaje ko igihe
rwari rwihaye cyavuyeho ahubwo ko bagiye gusiba burundi konte ya Perezida Donald
Trump.
Umuvugizi w’iki
kigo cya snapchat aganira na CNN yagize ati ”Mu cyumweru gishize twatangaje ko konte ya Perezida Trump iba
ihagaritswe, twari turi kureba icyemezo kirambye kiri mu nyungu z’umuryango
mugari w'abakoresha snapchat”.
Uyu muvugizi yunzemo agira ati ”Mu nyungu z’ubusugire
bwa rubanda, hagendewe mu gukwirakwiza ibihuha kwe, imbwirwa ruhame zibiba urwango n’ihohotera binyuranye n'amahame yacu, twafashe umwanzuro wo gusiba konte ya
Trump burundu”.
TANGA IGITECYEREZO