Abanyarwanda kimwe n’izindi nshuti z’u Rwanda zituye Brazavillle, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakirewe Abatutsi mu 1994, ndetse banenga leta ya Congo ikomeje gushyigikira no gutiza umurindi umutwe w'iterabwoba wa FDLR.
Kuri
uyu wa Kabiri mu murwa mukuru i Brazaville, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro
ya 31 Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse banagaruka ku nzira rwanyuzemo kugira ngo rwongere kwiyubaka.
Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazaville ndetse cyitabirwa n’abayobozi bakuru ba Leta ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’inshuti z’u Rwanda zitandukanye zaje kwifatanya n’Abanyarwanda.
Ku
rwego rw’igihugu, iki gikorwa cyitabiriwe na Ludovic Ngatsé, Minisitiri
w’Ubukungu, Igenamigambi n’Ubuhahirane mu Karere.
Chargè d’Affaires a.i muri Ambassade y’u Rwanda, Casimir Nteziryimana, yashimiye abitabiriye iki gikorwa ndetse abasobanurira ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome.
Hanerekanwe filime zigaragaza ingaruka mbi Jenoside yakorewe
Abatutsi yagize ku barokotse.
Yagaragaje
ko biteye agahinda kuba mu karere hakirangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside
kandi igashyigikirwa n’abazi neza ibyabereye mu Rwanda ndetse n’ingaruka
Jenoside yakorewe Abatutsi yasize.
Yakomeje agaragaza ko bibabaje kandi kubona ibihugu nk’u Bubiligi, byagize uruhare mu mateka y’ubukoloni bwabibye ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kuba indiri no gutiza umurindi abayipfobya binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye.
Yasabye ibihugu
byose guhana Abahakana bakanapfobya Jenoside.
Ku wa Mbere tariki 07 Mata 2025, Isi hose, nibwo hatangijwe Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho bayimaze bicwa amahanga arebera.
Abatuye Congo-Brazaville bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni umuhango witabiriwe n'abasaga 300
Teta w'imyaka 19 akaba avuka ku babyeyi bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze umuvugo
TANGA IGITECYEREZO