Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Singapore bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2994, Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu,Jean de Dieu Uwihanganye, yagaragaje impungenge ku buryo umuryango mpuzamahanga ukomeje kwitwara nk’aho ntacyo wigeze wungukira kuri ayo mateka.
Mu butumwa yatanze ku wa 7 Mata 2025, Ambasaderi Uwihanganye yavuze ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hategurwa indi Jenoside, ariko amahanga akomeje kurebera. Yavuze ko ibi byemejwe n’intumwa yihariye ya Loni ishinzwe gukumira Jenoside mu kwezi kwa Mata 2024.
Yagize ati: “Hari ibikorwa bikomeje gukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo".
Yakomeje agaragaza ko iyi mitwe y’abakoze Jenoside nyuma yo guhungira mu cyahoze ari Zaire mu 1994, bayishyigikiye, nyuma yaje kwihuza ikabyara umutwe wa FDLR, ubu ukomeje gukorana n’ingabo za Leta ya Congo n’indi mitwe irimo gutsemba Abatutsi mu buryo bubabaje.
Ambasaderi Uwihanganye yavuze ko aho kugira ngo amahanga ahagurukire guhana abakoze ibyaha, ahubwo yahisemo gufatira ibihano u Rwanda, rushinjwa ko ruhagarika ko habaho indi Jenoside. Yashimangiye ko itangazamakuru na ryo ridakora inshingano riba rifite nk'uko bikwiye zo kurengera inzirakarengane.
Yashimiye kandi ibihugu byafashe iya mbere mu guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba n’ibitarabikora kubyihutisha.
Iki gikorwa cyo Kwibuka cyabereye muri Singapore cyitabiriwe n’abarenga 250 barimo abadipolomate n’abaturage bo mu bihugu bitandukanye. Cyaranzwe n’ikiganiro cyibanze ku budaherwana bw’Abanyarwanda ndetse n’akamaro ko kwigisha amateka ya Jenoside abakiri bato.
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, Leslie Isaro Sheja w’imyaka 17, yavuze ko aharanira kubaka ejo hazaza hadashingiye ku mateka mabi, ati: “Nubwo ndi umwana w’abarokotse Jenoside, ntibimpa uburenganzira bwo gucira abandi urubanza. Twigishijwe gukundana, kubana mu mahoro no kwiyubaka.”
Undi witabiriye uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni Dr. Grace Kansayisa, yavuze ko nubwo Jenoside yamwiciye se, Leta yamufashije kongera kwiyubaka, aho yavuze ko we n’abavandimwe be babashije kwiga no gukabya inzozi zabo.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwabaye inkingi ya mwamba mu rugendo rwacu rwo kongera kwigira.”
TANGA IGITECYEREZO