RFL
Kigali

FC Barcelona yiteguye igihombo cya Miliyari 150 Frws muri uyu mwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/01/2021 21:16
0


Joan Laporta wigeze kuyobora FC Barcelona igihe kirekire ndetse nubu uri kwiyamamariza kongera kuyiyobora, yatangaje ko muri uyu mwaka iyi kipe izahomba miliyoni 150 z'ama-Euros, ahera ko agaragaza imirongo migari izabafasha kurwanya iki gihombo mu gihe azatorerwa kuyobora iyi kipe.



Iyi mirongo migari yo gushaka amafaranga azaziba icyuho cy'igihombo iyi kipe izagira uyu mwaka, Laporta yemeza ko ariyo yonyine yafasha Barcelona gusiba icyobo cy'ubukene iri kuganamo.

Yagize ati"Inkingi eshatu z'ibikorwa tuzakora ahanini zishingiye ku miyoborere myiza no kugabanya imyenda iyi kipe ifite, tukazagabanya amafaranga dusohora ahubwo tukongera ayinjira".

Mu gihe iyi kipe yiteze ko ubukungu bwayo buzagaruka ku kigero cya 65% ukurikije uko byari bimeze mbere ya COVID-19, Umujyanama wa Laporta mu by'ubukungu, Jaume Giro, yatangaje ko ihungabana ry'ubukungu muri Barcelona ritatewe na COVID-19 gusa kuko na mbere yaho butari buhagaze neza.

Yagize ati"Ibibazo bya Barcelona ntabwo byatewe na Coronavirus gusa, kuko na mbere yayo Bayern Munich na Real Madrid zari ziyiri imbere mu makipe ahagaze neza mu bukungu".

Laporta n'abamufasha mu kwiyamamaza basanga uyu mwaka Barcelona izakusanya Miliyoni 650 z'ama-Euros, akaba azagabanyukaho 15% ugereranyije n'ayakomite icyuye igihe yari yateganyije, kuko yari yatangaje ko hazakusanywa Miliyoni 719 z'ama-Euros.

Laporta atangaza ko uyu mwaka Barcelona ikwiye gukora ioyo bwabaga ikarwanya igihombo gikomeye izahura nacyo

Ntabwo FC Barcelona yorohewe muri iyi minsi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND