Kigali

Amakosa 4 ugomba kwirinda igihe ugiye gusura bwa mbere ababyeyi b’umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/01/2021 8:53
0


Gusura umuryango w’umukunzi wawe ni intambwe ikomeye mu rukundo ndetse inagira byinshi isobanuye ku hazaza h’uwo mubano wanyu ari nayo mpamvu mu gihe wabasuye ukwiriye kwitwararika ngo ntugaragare nkaho nta burere wahawe.



Amakosa 4 ukwiriye kwirinda mu gihe ugiye gusura bwa mbere ababyeyi b’umukunzi wawe:

1. Guhugira kuri telefone

Guhugira kuri telefone yawe woherereza abantu ubutumwa ndetse usoma n’ubwo bakoherereje kandi wagiye gusura abantu ni ikosa rikomeye. Kubikora rero mu gihe wagiye gusura ababyeyi b’umukunzi wawe bizakugaragaza nk’utararezwe cyangwa se bagire ngo wasuzuguye umuryango wabo ku buryo udashishikajwe no kuganira nabo.

2. Kubeshya kugira ngo ugaragare neza

Kwigaragaza uko utari ngo ukunde ugaragare neza imbere y’ababyeyi b’umukunzi wawe bishobora ahubwo kukuviramo igisebo. Bishobora kuzagaragara ko ibyo wavugaga byari ibinyoma, bikagutesha agaciro cyangwa se bikaba byanamenyekana ukiri muri urwo rugo.

Ni byiza ko ureka ababyeyi be bakakwemera uko uri atari uko washatse ko bakubona. Niba umukunzi wawe yaraguhisemo uko uri, reka n’ababyeyi be ariko babigenza utiriwe ugombye kwirarira.

3. Kuganira ku biganiro bikurura impaka

Si byiza ko mu gihe wasuye bwa mbere ababyeyi b’umukunzi wawe uzana ibiganiro bikurura impaka cyangwa ngo uzijyemo mu gihe hari umwe muri bo uteruye icyo kiganiro. Mwene ibyo biganiro ni ibivuga ku madini, Politiki n’ibindi bikunze guteza impaka hagati y’abantu.

4. Kwivuga gusa

N'ubwo ababyeyi b’umukunzi wawe bakeneye kukumenya no kumenya byinshi bikwerekeyeho, ntibakeneye kumara umwanya wose bumva inkuru zawe n’ibikwerekeyeho ahubwo ni byiza ko ukwiriye kwitsa nawe ukagira ibyo ubabaza biberekeyeho ni nabwo bazabona ko nawe ufite amatsiko yo kugira ngo mumenyane.

Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND