Umuyobozi mukuru w’ikipe ya APR FC, Maj. Gen Mubaraka Muganga yaciye amarenga ko isaha n'isaha myugariro Rwatubyaye Abdul ashobora kugaruka muri iyi kipe yamureze kuko ari mu rugo.
Uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, mu muhango wo kwerekana abayobozi bashya b’iyi kipe basimbura abagiye mu zindi nshingano.
Agaruka ku byavuzwe mu minsi ishize ko uyu mukinnyi ashobora kugaruka muri APR FC, nyuma y'amakuru yavuzwe ko ubwe yiyandikiye asaba kuyisubiramo, yavuze ko ari mu rugo kuri we bibaye ngombwa bamugarura.
Yagize ati "Rwatubyaye hano ni iwabo. APR FC ni umuryango, uwahabaye ntagire imyifatire mibi, akomeza kuba umunyamuryango. Ariko uwahabaye Ubuyobozi bumunenga ikintu iki n’iki niyo yagaruka ameze ate, turamubwira agashakira ahandi”.
“Rwatubyaye rero ari muri abo bibaye ngombwa umutoza akamwifuza yagaruka. Ariko kugeza ubu nta biganiro turagirana nawe”.
Hashize imyaka ine APR FC itandukanye na Rwatubyaye wayikuriyemo, akaza gutandukana nayo muri 2016 ubwo yasinyaga muri Rayon Sports FC amasezerano y’imyaka itatu.
Kugenda k'uyu mukinnyi ntikwavuzweho rumwe kuko yatunguye ubuyobozi bwa APR FC, bwumva yasinyiye mukeba Rayon Sports.
Rwatubyaye yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC kuva 2009, yazamuwe muri APR FC nkuru mu 2013 kugeza 2016 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports yakiniye kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo yerekezaga muri Kansas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yaje kumutanga muri Colorado Rapids.
Magingo aya Rwatubyaye ari mu Rwanda, aho ataramenya niba azongererwa amasezerano mu kipe ye, cyane ko ayo yari afite yarangiye.
Rwatubyaye ni umwe mu bakinnyi bakina hanze beza u Rwanda rufite
Rwatubyaye ashobora kugaruka muri APR FC yahozemo mu myaka ine ishize
Igenda rya Rwatubyaye ava muri APR FC ntiryavuzweho rumwe
TANGA IGITECYEREZO