RFL
Kigali

KNC yavuze ku biganiro bya Gasogi United n'umutoza Jimmy Mulisa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/01/2021 11:53
0


Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United, Bwana Kakooza Nkuriza Charles, yasobanuye ko ubwe nta biganiro yigeze agirana n'umutoza Jimmy Mulisa bivugwa ko ashobora gusimbura Cassa Mbungo uheruka gusezera muri iyi kipe, ariko yemeza ko Mulisa ari umwe mu batoza beza bari ku isoko kandi kuba yaganira na Gasogi atabibonamo ikibazo.



Nyuma y'amezi atanu gusa ahawe akazi ko gutoza Gasogi United, Cassa Mbungo Andre, yasezeye muri iyi kipe, yerekeza muri Kenya gutoza ikipe ya Bandari yamaze kumwerekana nk'umutoza wayo mushya.

Nyuma y'igenda rya Cassa Mbungo, havuzwe byinshi cyane ku mutoza uzamusimbura muri Gasogi, ariko amajwi menshi agahurira kuri Jimmy Mulisa kuri ubu udafite ikipe atoza kuko yari yaratangije irerero ryigisha abakiri bato gukina umupira w'amaguru.

Nyuma yo kumara iminsi bivugwa ko Mulisa ari ku muryango winjira muri Gasogi, KNC yanyomoje ayo makuru ariko yemeza ko ari umutoza mwiza kandi wujuje byose Gasogi iba yifuza ku mutoza wayo.

Yagize ati "Mu by'ukuri kugeza uyu munsi wa none, njyewe ubwanjye nta biganiro ndagirana na Mulisa kuri iyo ngingo, ariko na none icya kabiri Mulisa ni umwe mu batoza beza bahari ku isoko, tunagiranye ibiganiro ntacyo byaba bitwaye, uretse ko ntabyigeze bibaho, ariko uko biri kose ubwo sinzi aho abantu babivanye bashobora kuba ari ukureba bakavuga bati'mu batoza bari ku isoko ushobora kugendera muri 'philosophy' ya Gasogi United".

Ubuyobozi bw'iyi kipe kandi bwavuze ko nta kibwirukansa mu gushaka umusimbura wa Cassa Mbungo, kubera ko abatoza bahari bashoboye ntacyo wabaveba bashobora gufasha iyi kipe mu gihe cy'iminsi 90 iteganywa n'amategeko kuba umutoza yasimbujwe.

Mu izina ry'umuryango mugari wa Gasogi United, KNC yifurije amahirwe masa Cassa Mbungo mu buzima akomerejemo, anamushimira serivisi yatanze mu gihe yamaze ari umutoza mukuru w'iyi kipe.

Jimmy Mulisa yatoje ikipe ya APR FC atwarana nayo ibikombe bitandukanye birimo n'icya shampiyona ndetse akaba yaranatoje Sunrise FC y'i Nyagatare.

Jimmy Mulisa yatoje APR FC

KNC yavuze ko nta biganiro aragirana na Jimmy Mulisa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND