RFL
Kigali

AS Kigali irasabwa gukora iki igasezerera KCCA muri CAF Confederations Cup?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2021 9:12
0


Nyuma yo guterwa mpaga y'ibitego 2-0 mu mukino ubanza wari kubera i Kigali mu Ukuboza 2020, benshi mu bakurikiranira hafi ruhago batekereje ko akazi kazorohera AS Kigali mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 06 Mutarama 2020. Ni irihe kosa AS Kigali igomba kwirinda kugira ngo isezerere KCCA muri CAF Confederations Cup?



Ku rupapuro bigaragara ko AS Kigali ifite amahirwe menshi yo gukomeza mu cyiciro kibanziriza amatsinda muri Confederations Cup, kubera ko izigamye ibitego bibiri byo mu mukino ubanza.

Gusa ntabwo akazi koroshye nk'uko benshi babitekereza, kuko idahagaze neza ngo irinde izamu ryayo, ibi bitego yabyinjizwa mu minota 10 gusa ya mbere y'umukino, cyangwa mu minota 45 y'igice cya mbere nkuko byagenze ku mukino wa Orapa United basezereye mu ijonjora ry'ibanze muri iri rushanwa.

Kugira ngo AS Kigali ikomeze mu kindi cyiciro isezereye KCCA, birayisaba gutsinda umukino ibitego ibyo aribyo byose, kunganya uko ariko kose, cyangwa gutsindwa igitego kimwe gusa. Gusa kugira ngo uyu musaruro uzaboneke hari ibisabwa gukorwa.

AS Kigali irasabwa iki ngo isezerere KCCA muri CAF Confederations Cup?

1. kwinjiza igitego mu izamu rya KCCA hakiri kare

Mu rwego rwo kwirinda igitutu kizaba kibariho mu mukino wo kwishyura uzabera muri Uganda tariki ya 06 Ukuboza 2020, birasaba abasore ba Eric Nshimiyimana gushaka igitego gifungura amazamu hakiri kare cyane, ku buryo igitutui kizahita kibavaho, kikajya kuri KCCA izaba ifite akazi ko kwishyura ibitego bitatu igashaka n'icy'intsinzi.

Ibi kugira ngo bigerweho birasaba ubuyobozi n'abatoza b'iyi kipe kuganiriza abakinnyi bakabategura mu mutwe mbere, bakabumvisha ko bishoboka gutsindira KCCA mu rugo nubwo ari ikipe ikomeye.

2. Gusatira cyane no kugarira cyane

AS Kigali igomba kwirinda kwinjizwa igitego muri uyu mukino, ntabwo bivuze kugenda ngo iryame mu izamu, ahubwo birasaba umutoza Eric, kubwira abakinnyi be bakaba maso, bakirinda kuzamuka cyane ngo basige ubwugarizio bwambaye ubusa.

Birasaba AS Kigali kuzakina umukino wo gusatira cyane bagashyira igitutu kuri KCCA, ku buryo itazabona umwanya wo kwisuganya ngo isatire izamu rya AS Kigali, nibagira ubusatirizi bwiza bizatanga umutekano ku bwugarizi bwabo.

Gukina umukino wo gusatira bizakoma mu nkokora imigambi yose ya KCCA, kuko izahugira mu kwirinda kwinjizwa igitego, bityo AS Kigali ibonereho amahirwe yo gusoza umukino iyoboye.

3. Kwirinda gukinira ku gitutu no guhuzagurika

Kenshi bikunda kugaragara ku makipe yo mu Rwanda iyo yagiye gukina i mahanga, usanga akinira ku gitutu cyinshi ndetse abakinnyi bagahuzagurika mu kibuga, bibaviramo gutsindwa cyangwa kwitsinda ibitego bidasobanutse.

Abakinnyi ba AS Kigali bagomba gutuza bagakina umupira mwiza mu buryo n'ubuhanga basanganwe kandi bakagerageza amahirwe yo gutsinda ibitego byinshi.

4. Bagomba gufata umukino wa KCCA nka Finale

Ntabwo AS Kigali yemerewe kujenjeka kuri uyu mukino, ni amahirwe cyane akomeye bagize mu mukino ubanza batera mpaga y'ibitego 2-0 KCCA, nta mukinnyi uhawe ikarita cyangwa ngo avunike.

Ntabwo urugendo rwabo muri iri rushanwa rugomba kurangirira i Kampala kuko aka kanya bari hejuru ya KCCA, bagomba kwitanga batizigamye nkaho ari umukino wa nyuma uzatangwamo igikombe.

5. Ubuyobozi bwa AS Kigali bugomba gutegera abakinnyi n'umutoza nibasezerera KCCA

Imbaraga ziturutse mu buyobozi cyane cyane izijyanye n'amafaranga, zongerera molare abakinnyi  aho bava bakagera, ndetse bituma n'intekerezo ku mukino zihinduka bakitanga ntacyo basize inyuma.

Ubuyobozi bwa AS Kigali burasabwa gushyiraho agahimbazamusyi kenshi abakinnyi bazahabwa nibaramuka basezereye KCCA, bizatuma bakora cyane bashake intsinzi.

Hari uburyo bwinshi usanga bukoreshwa hashakwa intsinzi, ubuyobozi bugategera umukinnyi utsinda igitego, utanga umupira uvamo igitego n'ibindi byongerera morale abakinnyi bajya mu kibuga guhangana.

AS Kigali izakina umukino wayo ku wa Gatatu idafite myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel uheruka gusezera akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’ ufite imvune, gusa yagaruye myugariro Bishira Latif, Ndekwe Félix na Sudi Abdallah batabonetse mu mikino iheruka.

Urutonde rw’abakinnyi 23 umutoza Nshimiyimana Eric yajyanye muri Uganda:

Nsabimana Eric, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaini, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Bishira Latif, Kwizera Pierrot, Biramahire Abeddy, Orotomal Alex, Rurangwa Mossi, Rugero Chris, Kayitaba Jean Bosco, Ndekwe Félix, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Sudi Abdallah, Bate Shamiru, Hassan Rugirayabo, Ishimwe Christian, Karera Hassan na Bayisenge Emery.

AS Kigali yageze muri Uganda amahoro

Abakinnyi batangaza ko biteguye guhatana kugeza ku isegonda rya nyuma ry'umukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND