RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu kimwe asigaje gukora agahita asezera burundu kuri rugago

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2020 15:54
1


Umunyabigwi mu mupira w'amaguru, ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri iki gihe, Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal, yashimangiye ko agifite igihe kirekire cyo gukina, ariko ashaka kwegukana igikombe cy'Isi ataratwara na rimwe, mbere yo gusezera burundu ku mwuga yagiriyemo amahirwe adasanzwe.



Uyu rutahizamu umaze kwegukana imipira itanu ya zahabu ihabwa umukinnyi w'Indashyikirwa ku Isi buri mwaka (Ballon d'Or) atangaza ko biri mu nzozi ze kwegukana igikombe cy'Isi ari nacyo rukumbi ataratwara, ubundi agasezera kuri ruhago.

Ronaldo w'imyaka 35 y'amavuko, ubu niwe uyoboye abandi9 mu gutsinda ibitego byinshi, akaba kandi abura ibitego birindwi kugira ngo agire ibitego 109, akureho agahigo k'umunya-Iran - Ali Daei watsindiye ikipe y'igihugu cye mu mateka ya ruhago.

Agaruka ku gihe asigaje mu kibuga ngo asezere k'umupira w'amaguru, Ronaldo yagize ati: "Imyaka ntabwo aricyo kibazo, icy'ingenzi ni mu mutwe".

"Icy'ingenzi si ukuvuga ngo Cristiano Ronaldo ahagaze neza, kuko ntawuzi icyo ejo hahatse, njye mbaho byaka kanya, ngakoresha igihe ndimo".

"Iyo ndi mu bihe byiza ndishima, nkumva nishimiye ibihe ndimo mu buzima bwanjye, ndifuza gukina imyaka myishi, gusa ntawamenya".

Ronaldo watangiye kumenyekana akina muri Sporting Lisbon yo muri Portugal, akajya muri Manchester United akahatwara ibikombe bitandukanye, ndetse akanegukana Ballon d'Or ku nshuro ye ya mbere mu 2008, yaje kuhava yerekeza i Madrid muri Espagne mu ikipe ya Real Madrid, aho yakoreye ibigwi bitabarika ndetse ahegukanira Ballon d'Or enye n'ibihembo bitandukanye, aho yahavuye yerekeza muri Juventus aho amaze kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona mu myaka ibiri ya mbere.

Uyu mukinnyi wafashije igihugu cya Portugal kwegukana igikombe cy'u Burayi cya 2016, EURO 2016 batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, yatangaje ko biri mu nzozi ze kwegukana igikombe cy'Isi mbere yuko asezera kuri ruhago, ndetse bakazagerageza icya 2022 kizabera muri Qatar, ubwo azaba agejeje ku myaka 37.

Cristiano Ronaldo yatangaje ko yifuza kubanza gutwara igikombe cy'Isi mbere yo gusezera kuri ruhago

Ronaldo ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Butaliyani 'Seri A'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ZIDANE3 years ago
    Ntawamenya!! gusa cr7 agiramurare ni ntego yabigeraho abaye afite banzibe beza gusa dutegereze ntawamenya.





Inyarwanda BACKGROUND