RFL
Kigali

Urutonde rw’indirimbo 10 zakunzwe kurusha izindi muri Africa mu 2020

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/12/2020 15:47
0


Umwaka wa 2020 ntabwo wigeze uhira umuziki n'abawukora, gusa waranzwe n’isohoka ry’indirimbo nziza z'abahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa. Zimwe muri izo zaramamaye ku rwego rw’isi.



N'ubwo umwaka wa 2020 turi gusaza utigeze urangwamo ibitaramo byinshi nk'uko byari bisanzwe ariko wahaye umwanya abahanzi bo muri Africa wo gukora indirimbo zinogeye amatwi. Abahanzi bafite amazina akomeye muri Africa nibo n’ubundi bigaragaje cyane mu bakoze indirimbo zakunzwe cyane.

Ddore urutonde rw’indirimbo 10 zakunzwe cyane ku mugabane wa Africa:


1.Jerusalema ya Master KG afatanije na Nomcebo: Iyi ndirimbo n'ubwo yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2019 yakomeje guca ibintu muri 2020. Iyi ndirimbo yamamaye ku isi hose yakozwe n’umuhanzi Master KG ukomoka mu gihugu cya Africa y’Epfo.


2. Jeje ya Diamond Platnumz: Iyi ndirimbo iza ku mwanya wa kabiri ni iy’umuhanzi kabuhariwe ukomoka mu gihugu cya Tanzania witwa Diamond Platnumz. Iyi ndirimbo Jeje kandi yamamaye nyuma y'uko byavugwaka ko Diamond yaba yari ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa yakoresheje mu mashusho yayo.


3.FEM ya Davido: Si ibanga ko Davido umwaka wa 2020 wamubereye mwiza cyane dore ko aherutse no kuba umuhanzi mwiza w’umwaka ku rwego rwa Africa. Indirimbo ye FEM nayo yarakunzwe ku rwego rushimishije.


4.Nominate ya Stonebwoy afatanije na Keri Hilson: Iyi ni indirimbo y’umusore umaze kwigaragaza ko ashoboye witwa Stonebwoy ukomoka mu gihugu cya Ghana akaba yarayikoranye n’umuhanzikazi ukomeye ukomoka muri Amerika witwa Keri Hilson. Uyu musore kandi yanashinze inzu itunganya umuziki yitwa Bhim Nation.


5.Ginger ya Wizkid afatanije na Burna Boy: Abahanzi bakomeye bo muri Nigeria aribo Wizkind na Burna Boy bahurije hamwe imbaraga bakora indirimbo bise Ginger yasohotse kuri album ya Wizkid yise Made in Lagos.


6.Suzanna ya Sauti Sol: Itsinda ry’abasore baririmba rikomoka muri Kenya ryitwa Sauti Sol, indirimbo yabo yakunzwe cyane uyu mwaka ni iyitwa Suzanna, ikaba yaramamaye cyane binyuze ku rubuga rwa Audiomack.


7.Loading ya Olamide afatanije na Bad Boy Timz: Loading ni indirimbo yakunzwe ku buryo bushimishije ikaba yarakozwe n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria witwa Olamide afatanije n’uwitwa Bad Boy Timz.

8. Kokonya ya Spice Diana ari kumwe na Harmonize: Iyi ndirimbo yahuje umuhanzi ukomeye Harmonize uturuka muri Tanzania hamwe na Spice Diana yakunzwe cyane bitewe n’amashusho yayo yakunzwe n’abatari bacye.

9.Ginger Me ya Rema:umusore ukiri muto witwa Rema ukomoka muri Nigeria indirimbo ye Ginger Me yakunzwe n’abantu benshi batandukanye. Uyu musore kandi aba mu nzu itunganya umuziki ya Don Jazzy yitwa Marvin Records.


  

10. Time Flies ya Burna Boy afatanije na Sauti Sol: Iyi ndirimbo yakunzwe cyane kurusha izindi zasohotse kuri album ya Burna Boy yasohoye uyu mwaka yise Twise As Tall.

Src:www.timemagazine.com,www.face2faceafrica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND