RFL
Kigali

Amashusho ya Diamond yagiye hanze akorakora imyanya y’ibanga y’inkumi yavugishije benshi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/12/2020 17:12
0


Diamond abantu benshi bita umushurashuzi kuko amaze gutandukana n’abakunzi basaga 10, aya mashusho ye agaragaramo akorakora imyanya y'ibanga y'umukobwa, yafashwe ubwo uyu muhanzi yari ari mu gitaramo kitabiriwe mu buryo bukomeye muri Sudani y'Epfo.



Muri aya mashusho Diamond aba ari ku rubyiniro, ashagawe n’abakunzi be batari bake. Nk'uko bigaragara abari bamwegereye ku rubyiniro ndetse babyinana nawe n’inkumi z'ikimero zambaye udukanzu tugeze hejuru yamavi. Diamond ubyina anaririmba, imbere ye hari inkumi itagaragara neza ariko ubona nayo yambaye agakanzu kayegereye ibyina yinyonga gahoro gahoro imbere y’iki cyamamare.

Iki gitaramo cyari kirimo inkumi nyinshi itegereze urebe uko Diamond yabigenje

Inyuma y’uyu muhanzi hari indi nkumi imwegeye cyane yambaye agakanzu kagufi gafite ibara ry’ubururu. Iyi nkumi n’ubwo Diamond aba atayireba niyo baba bari kubyinana cyane kandi yegeranye nayo. Diamond hari aho agera akajya ashyira akaboko inyuma agakorakora imyanya y’ibanga y’iyi nkumi ariko agakomeza kujijisha abari imbere abaririmbira ku buryo ntawapfa kurabukwa ibyo ari gukoresha ukundi kuboko.

Iyi nkumi nayo iba yatwawe imwenyura kandi ivuza akaruru ku buryo ntawapfa kumenya ibyo aribyo ahubwo umuntu akaba yagira ngo ni ukwizihirwa kubera igitaramo bisanzwe. N’ubwo ntawamenye uko aya mashusho yafashwe birashoboka ko ari umuntu wari ubegereye mu ruhande rw’iburyo.

Aya mashusho nyuma y’uko agiye hanze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga maze abenshi mu bakunzi b’uyu muhanzi baramunenga bavuga ko adakwiye gukora ibintu nka biriya imbere y'abakunzi be. Diamond uri mu bahanzi bayoboye abandi mu kugira indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube muri Africa uyu mwaka, yavuzweho ubushurashuzi bukabije ndetse binavugwa na zimwe mu nkumi bakundanye.

Kugeza ubu amaze gukundana n'abakobwa 11 barimo Rehema Fabian, Upendo Mushi, Aunt Ezekiel, Wema Sepetu, Oenny Mungulwa, Jakate Mwegelo, Jacqueline Wolper, Hamisa Mobetto, Tunda Sebastian na Tanasha Donna.

REBA HANO DIAMOND AKORAKORA IMYANYA Y’IBANGA Y’INKUMI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND