RFL
Kigali

Weekend ku byamamare: Miss Anastasia asoma byimazeyo umukunzi we, Kessy na JayPolly, umugore wa Alpha Rwirangira arashima Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/12/2020 13:42
0


Ni Kenshi cyane usanga buri mu mpera z'icyumweru havugwa inkuru hirya no hino ku byamamare, iyi weekend yahuye n'iminsi mikuru ya Noheli, hari inkuru ziri gucaracara zerekana uko bamwe bamerewe aho Jay Polly ari kuvugwa mu rukundo n'umukobwa witwa Kessy wahoze ari umunyamakuru.



Mu mpera z'iki cyumweru, ku mbuga nkoranyamabaga hari gucaracara amafoto y'ibyamamare, nk'inkuru ya Miss Umutoniwase Anastasie wamenyekanye muri Miss Rwanda 2018 ubwo yategaga Moto agiye mu irushanwa, aho yagaragaye ari gusoma umusore bivugwa ko ari umukunzi we yasimbuje uwita Gatsinzi Lee, umwe mu bo bagacishijeho mu gihe yari kwiyamamariza Miss Rwanda 2018.


Miss Umutoniwase Anastasie n'umukunzi we.

Gutega Moto, abenshi bavuze ko ari umukobwa wicisha bugufi cyane, bituma yegukana ikamba rya Miss Popularity, ikamba rihabwa umukobwa wakunzwe n'abantu benshi. Iyi minsi rero hari amafoto ye yagaragaye ari gusomana n'umusore bikekwako bari mu munyenga w'urukundo.


Anastasia asoma umukunzi we

Hari kandi amafoto yerekana umukobwa  witwa Kessy Kayonga wahoze ari umunyamakuru hano mu Rwanda ubu wibera muri Kenya muri gahunda z'ubushabitsi, ari kumwe n'umuraperi Jay Polly bigaragara ko bari mu munyenga w'urukundo. Uyu mukobwa  yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Jay Polly, yandikaho amagambo agira ati "Kuva mu mwijima ujya mu mucyo". Ibi bije nyuma y'aho umuhaniz Jay Polly yatandukanye n'umugore we uwimbabazi Sharifa.


Kessy Kayonga na Jay Polly

Abakurikira umugore wa Alpha Rwirangira, Liliane umuziranenge, ku rukuta rwe rwa Instagram, babonye uburyo ari kwishimira igihe kingana n'amezi 4 abana n'umugabo we, aho yavuze ko Imana yamurinze muri ayo mezi yose. Mu magambo ya Liliane yaherekeje ifoto ye yagize ati: "Amezi ane ubu arashize, urakoze Nyagasani kundindira munsi y’amababa yawe".


Liliane Umuziranenge yishimira amezi 4 ashize abana n'umugabo we Alpha Rwirangira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND