RFL
Kigali

Ibintu 6 ukwiye kwirinda gukora nyuma yo kurya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/12/2020 20:33
0


Abenshi muri twe dukora amakosa kuko tutaba tuyasobanukiwe ibyo tugomba gukora nyuma yo kurya kugira ibiryo turiye bibashe kugirira umumaro umubiri wacu. Dushobora kurya amafunguro afite intunga mubiri zihagije ariko kubera kutamenya ibyo tugomba kwirinda nyuma yo kumara kurya bigatuma zantungamubiri ziba impfabusa.



Ibintu 6 tugomba kwirinda nyuma yo kurya kugira ngo umubiri ubashe kwakira intungamubiri uba umaze gukura mu byo umaze kurya:

1: Gukora siporo

Iyo umaze kurya umubiri uba ukeneye umwanya uhagije kugira ube wabasha gukora igogorwa ry'ibyo uba umaze kurya. Kugira ngo bibashe kugirira umumaro imibiri yacu niyo mpamvu tugomba kwirinda imyitozo ngororamubiri. Burya kumara kurya ugahita ukora urugendo nabyo atari byiza. Kugira ngo ube wakirinda kunaniza igifu cyawe, nibura ugomba gutegereza hagacamo amasaha 2 kugira ngo ube wabasha kugira icyo ukora.

2: Kunywa itabi

Nk'uko tubizi itabi ni ribi ku mubiri kuko ryangiriza ibihaha. Ariko ku babirengaho bakabyirengagiza bakarinywa, biba noneho bibi cyane kurushaho iyo barinyoye bakirangiza kurya. Muri kiriya gihe umubiri uba uri gukora cyane, bityo rero iyo unyweye itabi ukirangiza kurya nicotine dusanga mu itabi ihita yivanga n’umwuka, kandi mugukora neza k’umubiri wacu, nuwo mwuka uba ukenewe. Ku barinywa rero nibura bashobora kurinywa nyuma y’iminota 20 bamaze kurya.

3: Kwirinda guhita uryama nyuma yo kurya

Guhita uryama nyuma yo kurya uwo mwanya byangiza imikorere y’umubiri. Ibyo bituma igifu kidasya neza ibyo uba umaze kurya. Na none kandi ibi bituma twahura n'ikibazo cyo kuba twabyimba inda (gutumba) kandi bigatuma tudashobora gusinzira neza uko bikwiye. Abahanga rero muribi bavugako kugira twirinde izo ngaruka zose tugomba nibura kuryama nyuma y'amasaha 2 turangije kurya.

4: Kwirinda koga nyuma yo kurya

Koga tuzi ko ari byiza aho bishobora gukorwa dusukura imibiri yacu yewe hari n'ababikora bakora siporo ariko nabyo kubikora ukimara kurya bikaba atari byiza ku mubiri. Kubera ko uko twoga temperature y’umubiri igenda yiyongera buhoro buhoro bityo amaraso aba atembera mu mubiri bikayabuza gutembera neza kandi bikaba binabangamira igogorwa (digestion process). Igisubizo kuri iki kibazo rero akaba ari uko nibura twakoga nyuma y’iminota 30.

5: Kunywa icyayi ukimara kurya

Kunywa icyayi tukimara kurya nabyo birabujijwe mu gufasha umubiri gukora neza. Bityo rero kunywa icyayi bishobora kubuza umubiri kwinjiza ubutare (iron) mumubiri wacu aho bishobora kuduteza ikibazo cyokubura ubwo butare mumubiri wacu bikaba byatuviramo kurwara anemiya(anemia). Bivugwa ko iyo ufite ikibazo cyokuba udafite ubwo butare cyangwa se ukaba utwite kuko uba ukeneye cyane iyo iron, ugomba nibura kunywa icyayi nyuma y’isaha 1 urangije yokurya.

6: Kurya imbuto ukimara kurya

Nk'uko kuri benshi babikora usanga kenshi abantu bazana amafunguro bagahita banazana imbuto zo kurya nyuma yo kurangiza ayo mafunguro ariko ibi bikaba ari ikosa. Kuko mu gihe cy’igogora cy'izo mbuto uba uriye igifu gikenera ezymes. Bityo rero kuko igifu kiba kiri gushaka ibyo binyabutabire byifashishwa mu gukora igogora ry’izo mbuto uba uriye,  bibangamira ikorwa ry’ibitunga umubiri mu biryo umaze kurya. Ni byiza rero ko urya imbuto mu gihe mu gifu nta kindi kintu kirimo. Ni byo byakugirira akamaro ko kwakira intungamubiri ziba ziri muri izo mbuto.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND