Abahanzikazi akenshi usanga bakunda kwiyambika imyenda yerekana ibice bimwe na bimwe by’umubiri, gusa umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Afurika y’Epfo, Zodwa Rebecca Libram [Zodwa Wabantu], niwe muntu uza ku isonga muri iki gihugu mu kwiyambika ubusa ku rubyiniro.
Ku mbuga nkoranyambaga hakunze gucaracara amafoto y'uyu muhanzikazi. Ahora yandikwa mu binyamakuru bitandukabye aho azwi nk’umuhanzikazi wambara
ubusa akerekana imyaya ye y’ibanga.
Zodwa wambara ubusa ku rubyiniro nta n'akenda k'imbere yashyizemo
Zodwa Wabantu ntabwo yigeze agira isoni zo kwerekana
umubiri we cyangwa kuvuga ibiri mu mitekerereze ye. Muri iki gihe uyu muhanzikazi
ntiyagize amahirwe yo kwiyerekana mu bitaramo akora kubera icyorezo cya Covid-19
cyabereye inzitizi abahanzi muri rusange, gusa avuga ko umwaka utaha azakora
ibitangaza ku rubyiniro kurusha uko yabikoraga mbere.
Mu kiganiro na TshisaLIVE, Zodwa yagaragaje ko yishimira
uburyo abantu bakunda ibyo akora kandi ko yiyambika ubusa kugira ngo abeho. Ati:
"Nzi ko abantu banzi kubera umubiri wanjye hamwe n’uburyo mbyina, nibyo
nkora kugira ngo mbeho. Ariko nashakaga ko abafana banjye nabo bazabona ko ndi
mu bintu byinshi kuruta mbere, ubuzima nabayemo bufite amasomo menshi abantu
biga“.
Mu nkuru ya Timeslive, Zodwa akomeza avuga ko adacira
urubanza abagore bakora umwuga w’uburaya. Ati: “Nshyigikira abagore mu mirimo
y'uburaya. Ntabwo mbacira urubanza, ndabakunda kandi abantu bazabona impamvu nabo
bankunda”.
Mu minsi ishize Zodwa yagiye ku rukuta rwe rwa Instagam yambara ubusa, gusa uyu mugore ni ibisanzwe kuri we
TANGA IGITECYEREZO