RFL
Kigali

Cristiano yahigitse Messi atera ikirenge mu cya Ronaldo Nazario yegukana igihembo gikomeye ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/12/2020 16:58
1


Umunyabigwi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yateye ikirenge mu cy'abakinnyi bakomeye ku Isi barimo Ronaldinho na Ronaldo, yegukana igihembo cya Golden Foot gihabwa umukinnyi mwiza ku Isi urengeje imyaka 27 y'amavuko.



Iki gihembo Cristiano Ronaldo yatsindiye, gihabwa umukinnyi urengeje imyaka 27 kandi gitsindirwa inshuro imwe gusa. Cristiano ukinira Juventus yahigitse Messi wa FC Barcelona bari bahanganye.

Cristiano yashyikirijwe iki gihembo ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2020, kubera ibigwi n'amateka yakoze mu mupira w’amaguru ndetse n’ibikombe yegukanye mu makipe yose yakiniye.

Igihembo uyu munya-Portugal yahawe, cyanatwawe n’abarimo bafite amateka akomeye mu mupira w'amaguru barimo Ronaldinho, Ronaldo Nazario, Roberto Baggio, Alessandro Del Piero n'abandi.

Iki gihembo gihabwa umukinnyi uri hejuru y'imyaka 27, cyatangiye gutangwa mu 2003, kikaba cyatanzwe ku nshuro ya 17. Umukinnyi wese uhawe iki gihembo akandagiza ikirenge cye muri sima nk’ikimenyetso cyo gusinyira ko agitwaye.

Mu mwaka w'imikino wa2019/20, Cristiano yatsindiye Juventus ibitego 37 mu mikino 46 yakinnye, muri uyu mwaka w'imikino uyu mukinnyi amaze gutsindira Juventus ibitego 16 mu mikino 13.

Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo cya Golden Foot Award

Cristiano yakoze ibikorwa by'agatangaza mu makipe yose yakiniye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbogo3 years ago
    Narabivuze kenshi ko cr7 arusha fupi kuryoshya umupira .none birigaragaje.





Inyarwanda BACKGROUND