RFL
Kigali

Tigrade ushaka kuzamura impano ye yifatanije n'abandi baraperi 3 basohora indirimbo "Ballon Hasi"-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/12/2020 16:23
0


Umuraperi ufite inzozi zo kuba icyamamare, Tigrade, yifatanije n'abandi bahanzi bakora injyana ya Hih Hop, bakora indirimbo bise "Ballon Hasi" irimo ubutumwa bukebura benshi nko kwigisha gucisha make.



Tigrade ni umuraperi umaze hafi imyaka 5 muri muzika Nyarwanda, igihe cyose amaze nta mahirwe yigeze abona yo gutera imbere kandi avuga ko afite impano ihambaye mu njyana ya Hip Hop. Yakoze indirimbo nyinshi zirimo; 'Sinzasubira inyuma', 'Rwanda' yakoranye na Gisa cy'Inganzo, 'Dawe', n'izindi.


Twizerima Innocent ukoresha akazina ka Tigrade mu muziki, aganira na InyaRwanda, yavuze ko azakora ibishoboka byose muzika ye ikagera ahantu hashimishije, iyi ndirimbo ye nshya "Ballon Hasi" yavuze ko yayikoranye n'abaraperi barimo Extra,Patrick  Mylon na Gsb, nka bamwe abona bafite ahazaza heza kandi bafite injyana ya Rap mu maraso.


Ku mboni z'ahazaza ha muzika ye agira ati: "Njyewe ubwanjye nkunda muzika kandi nkayikora,Hip Hop intembamo, gusa hari intambwe ngomba gutera abantui bakabona ko nshoboye kandi iki ni cyo gihe ku butafanye n'abakunzi ba muzika cyane cyane Hip Hop itavangiye".

KANDA HANO WUMVE "BALLON HASI" YA TIGRADE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND