RFL
Kigali

Kai Rooney imfura ya Wayne Rooney yasinyiye Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2020 10:56
0


Imfura ya Wayne Rooney, Kai Rooney, yasinye amasezerano muri Manchester United Se yakozemo amateka akomeye mu myaka 13 yayikiniye, ndetse anahishura ko yifuzwaga n'amakipe menshi ariko ahitamo kujya muri Manchester United.



Wayne Rooney yashyize ku mugaragaro amafoto umuhungu we w'imyaka 11 asinya amasezerano muri Manchester United.

Nyuma y'amafoto Rooney yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kai asinya, yakurikijeho amagambo agira ati" Umunsi wo kwishimira. Kai asinyira Manchester United. Komeza ukore cyane muhungu wanjye”.

Kai yahisemo kuzajya yambara nimero 10 nk'iyo se yambaraga agikina muri iyi kipe.

Nyuma yuko Kai asinye muri Man. United, Rooney yakomeje agira ati"Ndishimye cyane, yagaragaje gukora cyane ndetse anemeza abatoza ba Manchester United, niyo mpamvu ejo yasinye amasezerano''.

Rooney wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, yakinnye imyaka 13 muri Manchester United, atsinda ibitego 253 mu mikino 559 yayikiniye, aho yakuyeho agahigo ka Sir Bobby Charlton ko gutsindira iyi kipe ibitego byinshi muri Mutarama 2017.

Rooney yavuye Old Traford yerekeza muri Everton, mbere yo kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri  DC United mu 2018, ahava agaruka mu Bwongereza muri Derby yo mu cyiciro cya kabiri muri Mutarama.

Rooney yahishuye ko umuhungu we yari afite amahitamo menshi, ariko ahitamo Manchester United.

Yagize ati"Kai, yari afite andi makipe menshi amwifuza, ariko afata umwanzuro wo gusinyira Manchester United, ni amahitamo ye, ntabwo ari ayanjye".

Nyina wa Kai, Coleen Rooney, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"Ijoro ridasanzwe".

"Ni ibyishimo KAI. Ndagukunda kandi ntewe ishema nawe. Komeza ugerageze uko ushoboye kose".


Kai Rooney yasinyiye Manchester United

Kai yahawe nimero 10 nk'iyo Se yambaraga muri iyi kipe

Kai na Se bifotoreza ku gikombe cya shampiyona United yatwaye mu 2013

Rooney yamabaraga nimero 10 muri Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND