RFL
Kigali

Muri iki cyumweru: Abakobwa 3 bavugishije benshi mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/12/2020 13:39
0


Muri iki cyumweru dusoje, hari inkuru zivuga ku bakobwa zavugishije benshi mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Afurika, ni abakobwa barimo; Umupolisikazi, Umuzunguzayi na Wema Sepetu watangaje ko ari mu minsi ye ya nyuma.



Mu ntangiriro z'iki cyumweru, hari umukobwa w'umuzunguzayi wavugishije benshi, kubera imiterere ye n'imyambaro ye mu gihe cy'akazi ke gaciririce k'ubuzunguzayi. Uyu mukobwa w'ikimero utaratangajwe amazina bivugwa ko ari uwo mu gihugu cya Cote d'Ivoire. Ntabwo ari uyu mukobwa gusa wavugishije benshi kubera ubuzunguzayi kuko ni abakobwa 2 bakomeje gutangaza benshi mu mujyi wa Abidjan yewe no muri Ghana hari uwerekanwe akora aka kazi akarangaza abatari bake.


Umuzunguzayi wavuzwe cyane kubera imigaragarire mu kazi ke

Muri Ghana, usanga haba abakobwea b'imiterere itangaje bakagira umubyimba minini ku bice by'amaburo, ariko mu nda hakaba hato, imiterere ikurura cyane abasore ariyo mpamvu, muri iki cyumweru umupolisikazi witwa Priscilla Serwaa unakoresha amazina ya Ama Serwaa, akomeje kuvugisha benshi mu kazi akora kubera uburanga n’imiterere ye n’amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ama Serwaa, the prettiest Ghanaian policewoman

Uyu mukobwa winjiye mu gipolisi akiri muto, ubu afite imyaka 20 y’amavuko, ni umuyobozi mu gashami ka RPD, kuri Sitasiyo ya Wa mu Burengerazuba bwa Ghana. Imyambarire ya Priscilla mu kazi iba itandukanye n’abandi bakobwa ariko ahanini biterwa n’umubiri we.

The Reason behind Wema Sepetu's Weight Loss

Wema Sepetu yateye benshi agahinda avuga ko yiyumvamo urupfu mu minsi ya vuba

Ni mu gihe kandi, muri Tanzania no hanze yaho, bakomeje kubabazwa n'uburwayi bw'amayobera bw'uyu mukobwa utangaza ko nta cyizere cyo kubaho akiyumvamo. Yatangaje ko yatekereje ko azapfa vuba kubera uburibwe ari kumva. Nk’uko byatangajwe na Wema Sepetu wabaye Miss wa Tanzaniya mu 2006, avuga ko arwana n'umusonga kandi ko igihe kimwe agira umubabaro mwinshi ibimutera kumva azapfa vuba.


Umuzunguzayi urangaza abatari bake


Uyu muzunguzayi yakije umuriro ku mbuga nkoranyamaga

Ama Serwaa, the prettiest Ghanaian policewoman

Umupolisikazi uvuzwe cyane iki cyumweru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND