RFL
Kigali

Benshi bari kumwita se! Urukiko rwo muri Argentine rwategetse ko umurambo wa Maradona utabururwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2020 12:38
0


Nyuma y'uko hagaragaye umubare munini w'abana bavuga ko nyakwigendera Diego Armando Maradona yari se, Urukiko rwo muri Argentine rwategetse ko umurambo we utabururwa hagasuzumwa DNA zabo, kugira ngo bamenye neza niba koko abo bana bose ari abo yabyaye.



Mu bihe bitandukanye, humvikanye amajwi y'abantu batandukanye bavuga ko Maradona ashobora kuba afite umubare munini w'abana, nawe atazi umubare wabo neza. Mu minsi ishize umukobwa w’imyaka 25 y'amavuko witwa Magali Gil, yatanze ikirego avuga ko nyina aherutse kumuhamagara mu myaka ibiri ishize amubwira ko Maradona ashobora kuba ari we se.

Magali Gil ysobanuye ari uburenganzira bw’ibanze bw’umwana bwo kumenya ababyeyi be, bityo ko ari yo mpamvu ashaka kumenya niba koko Maradona ari se. Nyuma yo kwakira ibirego biteye nk'ibi byinshi kandi bikomeje kuzamura impaka, urukiko rwategetse ko umurambo wa Maradona uzakomeza kubikwa neza kugeza igihe kitaramenyekana.

Abunganira Maradona mu mategeko, bavuze ko icyemezo cy’urukiko cyo kubika umubiri we nta shingiro gifite kuko ADN za Maradona zisanzwe zihari, mu gihe urukiko ruzikeneye rwakoresha izisanzwe zibitse. Maradona wafashije Argentina kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986, yitabye Imana mu kwezi gushize azize indwara y'umutima.

Umunyabigwi Maradona yitabye Imana azize umutima

Urupfu rwe rwababaje benshi ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND