RFL
Kigali

Cavani wa Manchester United agiye guhagarikwa nyuma yuko ahamijwe irondaruhu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/12/2020 16:16
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza 'FA' ryahamije rutahizamu wa Manchester United, Edinson Cavani, kwandika amagambo yuzuyemo irondaruhu n'ivangura nyuma y'umukino wa Southampton na Manchester United, ndetse rinashimangira ko agomba guhanwa n'ubwo ikipe akinira yemeza ko ari umwere.



Mu mukino wa shampiyona y'u Bwongereza wabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2020, Manchester United yatsinze Southampton bigoranye ibitego 3-2, Cavani yatsinzemo ibitego bibiri byahesheje amanota atatu iyi kipe.

Nyuma y'uyu mukino, uyu rutahizamu w'imyaka 33 y'amavuko yasubije uwari umwandikiye kuri Instagram amushimira ku gikorwa gikomeye yakoze, amusubiza mu magambo ari mu rurimi rw'iki-Espagnol agira ati "Gracias negrito" bisobanuye (' Thank you black')  mu cyongereza, mu kinyarwanda bivuze "Urakoze mwirabura".

Nyuma y'iminota mike, Cavani yasibye ubwo butumwa, nyuma yo kubona ko bwatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yanditse amagambo yuzuyemo irondaruhu.

Umunsi ukurikiyeho Cavani yasabye imbabazi, avuga ko abantu babitwaye mu buryo bishakiye buhabanye n'ibyo yashatse kuvuga kuko yaganiraga n'inshuti ye, kandi amagambo yanditse akaba asanzwe akoreshwa iwabo muri Amerika y'Epfo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwondereza, ryahamije Cavani irondaruhu mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 29 Ugushyingo 2020, ndetse akaba agomba guhanwa kuko yakoze ibihabanye n'amategeko agenga umupira w'amaguru muri iki gihugu.

Uyu munya-Urguay yahawe kugeza tariki ya 04 Mutarama 2021, kuba yatanze ibisobanuro kuri aya magambo yanditse.

Gusa, Manchester United akinira, ivuga ko umukinnyi wayo nta makosa yakoze kuko ijambo yavuze risanzwe rikoreshwa mu gihugu cyabo kandi ntaho rihuriye n'iby'irondaruhu.

Cavani n'ikipe ye bagomba kwakira ibihano byose bizafatirwa uyu mukinnyi kubera amagambo yanditse arimoirondaruhu ku rubuga rwa Instagram.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, ryasohoye amabwiriza akubiyemo ibihano bizahabwa umukinnyi wese ukina muri iki gihugu, uzagaragarwaho irondaruhu, gukoresha amagambo cyangwa imvugo irimo ikinyabupfura gicye cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, azajya ahagarikwa imikino itatu adakina.

Mu mwaka ushize w'imikino, Bernardo Silva wa Manchester City na Dele Alli wa Tottenham Hotspurs bahagaritswe umukino umwe kubera kurenga kuri aya mabwiriza.

Cavani yatsinze ibitego bibiri byahesheje Man.United intsinzi ku mukino wa Southampton

Cavani yahamijwe irondaruhu n'Ishyirahamwe rya ruhago mu Bwongereza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND