RFL
Kigali

Mimi umugore wa Dj Spin yahuje imbaraga na Neema n'umuraperi Shema bifuriza abantu Noheli nziza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/12/2020 18:35
0


Dushimimana Ernestine uzwi cyane nka Mimi akaba umugore wa Dj Spin ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda ku kuvangavanga imiziki wa Gospel, yashyize hanze indirimbo yakoranye n'abahanzi b'abanyempano Toussaint Shema ndetse na Neema Umutesi.



Evans Mwenda [Dj Spin] ni umunya-Kenya unafite ubwenegihugu bw'u Rwanda akaba yarashakanye n'umunyarwandakazi Dushimirimana Ernestine (Mimi). Bombi umuziki ubaba mu maraso dore ko Mimi ari umuhanzikazi akaba n'umunyamakuru mu kiganiro 'Gospel Vibes' cya Gospel gitambuka kuri TV1 naho Dj Spin akaba umu Dj muri Gospel akaba n'umunyamakuru kuri KC2 TV ya RBA, Royal Fm, hose akaba ahakora ibiganiro by'Iyobokamana.

Mimi si mushya mu muziki kuko hari indirimbo zinyuranye yakoze kera atarashakana na Dj Spin, gusa icyo gihe avuga ko yakoraga umuziki mu buryo bwo kwishimisha. Yaje guhagarika umuziki, afata umwanya uhagije wo kumenya niba gukora umuziki kwe biri mu bushake bw'Imana. Avuga ko yaje gusanga Imana ibimushyigikiyemo, ni ko guhagurukana ingoga, ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya.


Mimi yatangaje ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mimi yagize ati "Igihe gishize ibyo kuririmba narabihagaritse, indirimbo ya mbere nayikoze ari nk'ibintu byo kwishimisha sinabyitaga ko ari umurimo w'Imana cyangwa menye ko Imana ibinshyigikiyemo. Nabanje gufata igihe cyo kugira ngo menye niba biri mu bushake bwayo ariko ubu ndagarutse mu murimo nzi icyo ngiyemo icyo ari cyo".

Indirimbo Mimi yamaze gushyira hanze yayise 'Merry Christmas' akaba yarayikoranye n'umuraperi Shema Toussaint na Neema Umutesi. Yabwiye InyaRwanda.com ko ari indirimbo bakoze mu rwego rwo kubwira abantu ko bagomba kwishimira Noheli n'ubwo uyu mwaka wa 2020 bari bazi ko hatazabaho kwizihiza uyu munsi kubera Covid-19. Yagize ati:

Twayikoze mu rwego rwo kugira ngo tubwire abantu ko tugomba kwishimira Christmas n'ubwo uyu mwaka twari tuzi ko Noheri itazizihizwa ariko Imana yabanye natwe mu bihe bitari byoroshye bya Covid-19 ariko Imana yarahabaye. Ikindi Noheri si ukurya no kwishima gusa, tugomba no kwibuka abababaye badafite icyo kurya.

Yavuze ko nyuma y'igihe kinini yari amaze acecetse mu muziki, agarukanye imbaraga nyinshi ndetse mu gihe cya vuba mu ntangiriro z'umwaka utaha akaba azashyira hanze indirimbo yindi nshya, ati "Umwaka utangira ndasohora indi ndirimbo yanjye". Indirimbo ye nshya yasohoye 'Merry Christmas' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer David naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Producer Fefe.


Mimi, Neema na Shema bakoze mu nganzo bifuriza abantu Noheli nziza

REBA HANO INDIRIMBO 'MERRY CHRISTMAS' YA MIMI FT SHEMA & NEEMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND