RFL
Kigali

Mbese kureba porono (Pornography) ni icyaha? Ese bihurirahe no kwikinisha?

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:14/12/2020 20:08
0


Ijambo “pornography” mu Cyongereza cyangwa “pornographie” (soma ngo porunogarafi) mu Gifaransa bakunda kwita porono, ryaturutse mu Kigiriki (Greek). Rikaba ririmo amagambo abiri: ’porne’ bisobanura “indaya” na ’graphein,’ (soma ngo garafeyine) cyangwa ’graphos’ (soma ngo garafosi) bisobanura “amashusho.



Pornopraphy rero tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura: amashusho y’indaya, cyangwa amashusho y’uburaya, cyangwa amashusho agenewe uburaya.

1) Impamvu porono ari icyaha

  • Ni ubusambanyi umuntu aba akoze akoresheje amaso (2 Petero 2: 14)
  • Ureba porono aba asambana n’uwakinnye cyangwa uwifotoje mu bitekerezo cyangwa mu mutima we (Matayo 5: 27-28). Ni icyaha kibata umuntu cy’irari ry’amaso (1Yohana 2: 15-16). Ni ugushima cyangwa gushyigikira (gufatanya/kwishimira) ubusambanyi bw’abakinnye iyo filime y’urukozasoni (Abaroma 1: 32/Zaburi 50: 18).

2) Ingaruka zo kureba porono

  • Porono ituma umuntu abatwa n’irari ry’ubusambanyi, bikamutera kwikinisha n’ubusambanyi bwo mu bikorwa (Yakobo 1: 14-15). Porono ishobora gutera kubatwa (bondage/esclavage), kugeza aho umuntu ahora ayireba ngo yishimishe akabatwa ku buryo kubireka bimunanira (Imigani 5: 22). Ingaruka ikomeye yo kureba porono: abahehesi n’abasambanyi bazajugunywa mu muriro utazima nibatihana (1 Abakorinto 6: 9/Ibyahishuwe 21: 8).

3) Nakira nte icyaha cyo kureba porono?

  • Izere Yesu Kristo Umwana w’Imana ko yagupfiriye ku musaraba azira ibyaha byawe, akazuka (Ibyakozwe 16: 30-31/Abaroma 10:9-10). Atura icyo cyaha ku Mana (byaba byiza usanze umukozi w’Imana nk’Umupasiteri wuzuye Umwuka Wera ukamwaturira) (Zaburi 32: 5/1Yohana 1: 8-9). Itoze gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi (Zaburi 119: 11/2Timoteyo 3: 16-17). Itoze gusenga buri munsi usabe Imana ikuzuze Umwuka Wera agushoboze kunesha (Luka 11: 13/Abafilipi 4: 13). Aho kureba porono bisimbuze kureba ibintu by’umumaro (kureba Amakorari, Abavugabutumwa, ibintu bigendanye n’iterambere n’ubushakashatsi bwubaka,...) (Zaburi 119: 37).

Imana iduhane umugisha!

Source: Agakiza.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND