RFL
Kigali

Umubano wa Kim Kardashian na Kanye West waba uri kugana mu marembera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/12/2020 10:07
0


Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West umubano waba ntumeze neza habe na gatoya dore ko hashize amezi abiri batakibana mu nzu imwe nk'abashakanye ahubwo buri wese yifatiye inzu ye.



Umubano waba bombi kuva aho batangiye gukundanira mu mwaka wa 2010 wakunze kurangwa n'uko ibintu biba hagati yabo bikunze kujya ku mugaragaro, byiyongereye cyane ubwo bakoraga ubukwe mu mwaka wa 2014. Yaba ikinini cyangwa igito cyabaye hagati yabo cyabaga cyageze mu itangazamakuru.

Kugeza ubu Kim Kardashian yabwiye Kanye West mu mezi abiri ashize ko adashaka gukomeza kubana nawe mu nzu imwe, ibi nibyo byateye Kanye West kujya gutura aha wenyine mu gace ka Wyoming asize umugore we n’abana mu mujyi wa Los Angeles.

Ukuba batameranye neza byatangajwe na Kim Kardashian mu ijoro ryakeye mu kiganiro cyerekana ubuzima bwabo bwa buri munsi cyitwa 'Keeping Up With The Kardashian' cyinyura kuri televiziyo ya ENews, aha niho uyu mugore yavuye imuzi ibibazo byatumye we n’umugabo we batari kubana mu nzu imwe.

Kim Kardashian mu kiniga cyinshi yateruye aravuga ati ”Ese ni gute nakomeza kubana n’umuntu umaze igihe amvuga nabi mu itangazamakuru? Ni gute umugabo wawe ajya ku mbuga nkoranyambaga akandika ibintu byose byari amabanga y’urugo rwacu akabishyira ku mugaragaro? Ikirenze kuri ibyo agatuka mama wanjye ku mugaragaro?”.

Yakomeje avuga ko n'ubwo nawe yifuza kuvuga ibibazo bafitanye gusa atifuza kubyerura kuko yumva ko yaba arengereye ariko yakomoje ku byo Kanye West yavuze byateye umwuka mubi hagati yabo.

Kim Kardashian yongeye gukomoza ku magambo y’uruhererekane Kanye West yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter mu kwezi kwa 6, yagize ati “Nagiye kubona mbona Kanye yanditse amabanga yacu y’urugo kuri twitter, arimo ko namusabye gutandukana nawe, mbona ashyizeho ko munaniza, ko mfite imico mibi kandi afite ubwoba ko nzayitoza abana bacu.”

Kanye West ari kumwe n'umugore we Kim Kardashian ashinja kugira imico mibi

Muri ayo magambo Kanye West yavuze ku mugore we Kim Kardashian, yamushinje kuba yaramuciye inyuma inshuro zitabarika ariko icyamubabaje kurusha ibindi ari uko yaryamanye n’umuraperi Meek Mill. Ibi akimara kubyandika kuri Twitter byateje amagambo menshi bitewe n'uko Meek Mill nawe yahise yandika agira ati ”Wikwigira nk'aho utazi ko umugore wawe ari indaya, mwabanye ubizi”.

Guhera icyo gihe itangazamakuru ryo muri Amerika ryibasiye Kim Kardashian rimubaza niba ibyo Kanye yavuze ari ukuri, gusa ntiyigeze abihakana cyangwa ngo abyemere mu gihe Meek Mill we yasaga nk'uwabyemeye. Ibi byose nibyo byateye agatotsi mu rukundo rwabo.

Kuba Kim yatangaje ko batakibana mu nzu imwe bibaye nyuma y’icyumweru Kanye West abwiye ikinyamakuru Us Weekly ko atabanye neza n’umugore we ndetse ko ibintu nibikomeza uko biri bazahana gatanya.

Kim Kardashian na Kanye West ndetse n'abana babo bane

Kim Kardashian w’imyaka 40 na Kanye West w’imyaka 43 bakoze ubukwe mu mwaka wa 2014 bamaze kugirana abana bane. Aba bana kandi nibo Kim yasigaranye mu gihe Kanye West yagiye kwibana ukwe.

Src:www.hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND