RFL
Kigali

Clarisse Karasira yaririmbye mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2020 14:00
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira witegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Inganzo y’umutima’ yaririmbye mu birori byo kwizihiza isabukuru umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu.



Umunsi Mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu ufite isanganyamatsiko igiri iti "Twiyubake duharanira Uburenganzira bwa Muntu” wabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, muri Kigali Marriott Hotel.

Ibi birori byatangijwe no gususurutswa n’Itorero ‘Inyangamugayo’ rigizwe n'abafite ubumuga bwo kutumva. Muri iyo nama, kandi hatanzwe ibiganiro bigamije kugaragaza uruhare rw’inzego zitandukanye mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu.

Muri ibi birori, Clarisse Karasira yaririmbye indirimbo ‘Gira Neza’ ndetse n’indi ndirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza yitwa ‘Like You’, ivuga ku burenganzira bw’abana. Iri kuri Album ye ya kabiri uyu muhanzikazi azasohora.

Uyu muhanzikazi afatanyije na Charles ufite ubumuga bw’uruhu na Grace bakinnye umukino mu ndirimbo ye ‘Like You’ mu kugaragaza ko ‘buri wese akenera undi kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe’.

Ati “Hari abantu birengagizwa kubera uko basa, kubera ubuzima bavukiyemo, abana bo ku muhanda, abana babura uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kwivuza, uburenganzira bwo kwiga, bwo kubaho, uburenganzira bwo gukunda no kwanga icyo ushaka.”

Clarisse Karasira kandi yanafatanyije n’Itorero ‘Inzora’ ryamufashije gususurutsa abitabiriye ibi birori.

Ni ku nshuro ya 72, hizihizwa isabukuru y'Umunsi Mpuzamahanga ku burenganzira bwa Muntu. Igikorwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Human Right Watch..

Byitezwe ko muri ibi birori hamurikwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ku iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu gihe cya Guma mu Rugo na nyuma yaho.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yaririmbye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Uburenganzira bwa muntu

Clarisse yafatanyije na Diane na Charles bakina umukino mu ndirimbo 'Like you' iri kuri Album ye ya kabiri

Uyu muhanzikazi yaririmbye muri ibi birori mu gihe ari kwitegura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere



Clarisse yaririmbye indirimbo 'Gira neza' iri kuri Album ye ya mbere azamurika ku wa 26 Ukuboza 2020

Clarisse Karasira yafashishijwe n'Itorero ry'imbyino gakondo 'Inzora' mu gususurutsa abitabiriye umunsi mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND