Mu mukino amakipe yombi yagabanye ibice by'umukino, urangiye Police FC yarushijwe gukina neza mu gice cya kabiri yegukanye amanota atatu itsindiye Bugesera FC mu rugo 3-1.
Goooooal! Igitego cya gatatu cya Police FC gitsinzwe na Munyakazi Yussouf Lule kuri penaliti
Police FC ibonye Penaliti ku ikosa rikozwe na Myugariro Ishimwe Elie mu rubuga rw'amahina akoreye Jean Paul
Iminota 90 y'umukino irarangiye, umusifuzi yongeyeho iminota ine
Haringingo Francis wa Police FC akoze impinduka ebyiri, ashyira mu kibuga Jean Paul Uwimbabazi na Uwiduhaye Aboubakar, hasohoka Savio Nshuti na Mico Justin
Bugesera FC yongeye kugerageza uburyo bwo gushaka igitego cyo kunganya ku munota wa 86', ariko Souleyman ateye umupira agaramye uca hejuru y'izamu
Ku munota wa 84: Bugesera FC yakoze izindi mpinduka, yinjiza mu kibuga Cyubahiro, hasohoka Kwitonda Alain
Ku munota wa 76: Police FC yakoze izindi mpinduka, Twizeyimana Martin Fabrice asohoka mu kibuga asimburwa na Nduwayo Valeur
Ku munota wa 70: Bugesera yahushije ikindi gitego ku mupira wahinduwe na Didier, Kwitonda Alain awuteye uca ku ruhande gato rw'izamu
Ku munota wa 69: Bugesera FC yahushije uburyo bwo kwishyura igitego cya kabiri ku mupira watewe n'umutwe na Nihoreho Arsene ariko uca gato hejuru y'izamu
Ku munota wa 67: Bugesera FC yakoze izindi mpinduka, kapiteni Rucogoza Djihad yasohotse mu kibuga hinjira Mugisha Didier
Ku munota wa 61: Umutoza wa Police FC, Haringingo Francis yakoze impinduka asohora mu kibuga Ntwali Evode yinjiza rutahizamu Iyabivuze Osee
Ku munota wa 56: Ishimwe Elie yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Police FC mu kibuga hagati
Goooooal! Bugesera FC itsinze igitego cya mbere kuri Penaliti itewe neza na Raphael
Ku munota wa 52: Bugesera FC ibonye Penaliti ku ikosa Munyakazi Yussouf Lule ugaruje umupira n'ukuboko mu rubuga rw'amahina umusifuzi yemeza ko ari Penaliti.
Ku munota wa 48: Bugesera FC ibonye Coup Franc itewe na Raphael umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu
Igice cya Kabiri cy'umukino kiratangiye
Iminota 45 y'igice cya mbere irarangiye, Police FC iri imbere ku ntsinzi y'ibitego 2-0 bwa Bugesera.
Nihoreho Arsene yongeye guhusha ubundi buryo bwo gutsindira Bugesera FC ku mupira atereye mu rubuga rw'amahina rwa Police FC, umupira uca ku ruhande rw'izamu.
Ku munota wa 45: Niyonkuru Daniel yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi umunyezamu Habarurema Gahungu.
Ku munota wa 38: Umutoza Mbarushimana Abdu yakoze impinduka asohora Mugisha Francois uzwi nka Master yinjiza Niyongira Danny
Goooooal! Ku munota wa 33: Police FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Twizeyimana Martin Fabrice utsindishije umutwe ku kazi gakomeye kakozwe na Mico Justin na Ntirushwa Aime
Koruneri yatewe na Kwitonda Alain, ariko abakinnyi ba Police FC bawukuraho
Ku munota wa 30: Bugesera FC yabonye koruneri ya mbere muri uyu mukino
Ku munota wa 27': Raphael w'ikipe ya Bugesera yazamukanye umupira acenga abakinnyi batanu batanu ba Police FC ateye ishoti umupira uca ku ruhande rw'izamu
Ku munota wa 22`: Bugesera FC yahushije igitego ku mupira watewe n'umutwe n'umurundi Nihoreho Arsene wazamutse asumba ba Myugariro ba Police FC, ateye umupira uca hejuru y'izamu.
Umupira ukomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko Police FC ikoresha impande zayo cyane urw'ibumoso rwa Rutanga na Savio bagerageza gushaka igitego cya kabiri
Goooal! Police FC ifunguye amazamu ku munota 10 ku gitego gitsinzwe na Mico Justin ku mupira mwiza uhinduwe na Ntirushwa Aime wirutse asiga ubwugarizi bwa Bugesera FC.
1' Umukino utangijwe na Police FC, Mico Justin ahereza umupira ntirushwa Aime awucomekera Rutanga, awuhinduye abakinnyi ba Bugesera bawukuraho.
Bugesera FC iheruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020, ubwo yakuraga inota rimwe ku kibuga cya Espoir FC i Rusizi, nyuma yo kunganya 0-0. Police FC iri gukina umukino wa mbere muri uyu mwaka w'imikino, nyuma yuko imikino ibiri iheruka yagombaga gukina yagizwe ibirarane.
Bugesera FC yakiriye Police FC ku kibuga cyayo mu karere ka Bugesera
Bugesera FC irashaka amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka
Police FC ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe muri uyu mwaka w'imikino
TANGA IGITECYEREZO