RFL
Kigali

Irondaruhu ryatumye umukino wa Başakşehir na PSG usubikwa! Umusifuzi wasifuye ajya mu mazi abira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2020 10:08
0


Umukino wagombaga guhuza Istanbul Başakşehir na PSG muri UEFA Champions League mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020, wasubitswe nyuma y’uko umusifuzi wa kane abwiye umutoza wungirije wa Başakşehir amagambo y’irondaruhu.



Mu mukino wamaze iminota 15 kuri Stade ya Parc des Princes, Abakinnyi ba İstanbul Başakşehir n’aba Paris St Germain bafashe umwanzuro wo gusohoka mu kibuga nyuma y’uko umusifuzi wa kane witwa Sebastian Coltescu abwiye amagambo y'irondaruhu umutoza wungirije w'iyi kipe yo muri Turikiya ukomoka muri Cameroun witwa Pierre Achille Webo.

Imvano y'isubikwa ry'uyu mukino yaturutse ku ikarita itukura yahawe uyu mutoza Webo, ariko umusifuzi wa kane ubwo yabwiraga umusifuzi wo hagati Ovidiu Hațegan ugomba kuyihabwa yakoresheje imvuga igira iti ‘negro’ bishatse kuvuga ‘umwirabura’.

Pierre Achille Webo yahise arakara ndetse atangira guterana amagambo n'uyu musifuzi.

Nyuma yo guterana amagambo, abakinnyi ba İstanbul Başakşehir bahise bajya mu rwambariro, aba PSG barabakurikira.

Umukino wahagaze ku munota wa 15 amakipe yombi anganya 0-0.

Nyuma yo gusohoka mu kibuga, ikipe ya Basaksehir yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter ifoto iriho ubutumwa bwa UEFA buvuga buti “Oya ku irondaruhu!’’

Uyu musifuzi wa kane wavuze aya magambo y'irondaruhu, ari mu mazi abira kubera ko ashobora gufatirwa ibihano na UEFA, birimo no guhagarikwa igihe kirekire adasifura ndetse no gucibwa amande.

UEFA yashyigikiye igikorwa cyakozwe n'aya makipe yombi, ndetse ihita yimurira uyu mukino kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020, ndetse n'abasifuzi barahindurwa.

Mu itsinda rya H aya makipe aherereyemo, PSG na Leipzig yo mu Budage yamaze kubona itike ya 1/8 cya Champions League, mu gihe Manchester United yerekeje muri Europa League.

Webo yahawe ikarita itukura, abwirwa ko ari umwirabura biteza imvururu ku kibuga

Abakinnyi b'amakipe yombi bahise basohoka mu kibuga berekeza mu rwambariro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND