RFL
Kigali

AS Muhanga yareze Rutsiro FC muri FERWAFA kubera umukinnyi watsinze igitego Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2020 10:43
1


Ikipe ya AS Muhanga yamaze kugeza ikirego cyayo muri FERWAFA, irega Rutsiro FC kubera gukinisha rutahizamu Munyurangabo Cedric ku mukino wa Rayon Sports ndetse akaza no gutsinda igitego, kandi afite amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Muhanga.



Ku wa gatandatu tariki ya 05 Ukuboza 2020, nibwo ikipe ya AS Muhanga yandikiye Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, irimenyesha ko Rutsiro FC yarengereye igakinisha umukinnyi utari uwayo, wari warasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe y'i Muhanga.

Mu ibaruwa AS Muhanga yandikiye FERWAFA, ivuga ko yari yaramaze kugura umukinnyi Munyurangabo Cedric muri Rutsiro FC, ariko imwemerera ko ajya gufasha ikipe yakiniraga mu rugamba rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere akaza i Muhanga irangiye.

Nyuma yuko iyi kipe ibonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2020/21, bategereje ko uyu mukinnyi agera i Muhanga ariko amaso ahera mu kirere, batungurwa no kumubona mu kibuga akinira ikipe ya Rutsiro ku mukino wa Rayon Sports.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis, yatangaje ko ikirego cya AS Muhanga cyabagezeho kandi bacyohereje mu gice gishinzwe amarushanwa kugira ngo bagenzure ibijyanye n'iki kirego kugira ngo hafatwe umwanzuro unoze.

Mu mukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda 2020/21, Rutsiro FC yaguye miswi na Rayon Sports 1-1, igitego cya Rutsiro kikaba cyaratsinzwe n'uyu mukinnyi Munyurangabo Cedric AS Muhanga yaregeye.

AS Muhanga yareze Rutsiro FC  kubera Munyurangabo Cedric watsinze igitego Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyirabizeyimana3 years ago
    Ubuse kdi umukinnyi uzajya atsinda rayon agiye kujya aregwa ? Nonese ferwafa yo imufite nkumukinnyi wande? Kukise batamureze mbere yuko champion itangira ? Cyeretse niba abakinnyi bapfa kwikinira ntaho babarizwa kuko nibuka za kiyovu zirega apr fc kuri keddy ferwafa ikabikemura champion itaratangira mwe mwabagahe koko uru nurucabana umukinnyi ni uwarutsiro





Inyarwanda BACKGROUND