RFL
Kigali

Producer Teddy wakoreye indirimbo Michael Jackson na Jay Z yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, avuga ko zari inzozi ze gusura u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2020 19:54
0


Producer Edward Theodore Riley wiyise Teddy Riley wakoze indirimbo z’abahanzi bakomeye kandi bubashywe ku Isi barimo nyakwigendera Michael Jackson wabiciye bigacika mu njyana ya Pop, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruhererekeye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.



Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 07 Ukuboza 2020, ni bwo ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwanditse kuri Twitter buvuga ko mu rugendo Teddy ari kugirira mu Rwanda “yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengaze z’Abatutsi zihashyinguye.”  

Producer Teddy yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali aherekejwe n’abantu bane. Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi.

Kuri Twitter ya Visit Rwanda hariho amashusho y’amasegonda 59’, Teddy avugamo ko umutima we unezerewe nyuma yo gusura ibyiza bitatse u Rwanda kuko zari inzozi ze kuva cyera. Avuga ko agiye kuba Ambasaderi mwiza w’u Rwanda, kuko yabonye uburyo bw’imisozi igihumbi.

Yavuze ko intego ye ari uko buri wese yasura u Rwanda. Ati “Nishimiye kuba ndi hano. Aha ni ahantu nahoze ndota gusura none ubu nabikoze. Natembereye, ubu meze neza kandi niteguye kugenda nkareba imisozi myiza nk’uko mubireba inyuma yanjye ni heza.”

Teddy ni umunyamuziki wayobotse urubuga rwa Twitter kuva mu mwaka wa 2009. Nawe avuga ko ari umugisha ukomeye yagize mu buzima bwe, kuko yakoye indirimbo abahanzi bakomeye ku Isi buri wese yakwifuza kuramukanya nabo.

Yarambitse ibiganza ku mishinga y’indirimbo z’abahanzi barimo Michael Jackson witabye Imana, umuraperi Jay Z, umuhanzikazi Lady Gaga waciye uduhigo, M J Blige, K Sweat, Heavy D, BS2, Girls Gen, f(x), Shinee, K Pop, Bobby Brown, Keith Sweat, Samantha Mumba, Doug E. Fresh, Heavy D & the Boyz, Hi-Five n’abandi benshi bamwibutsa umusaruro w’ibyo bakoranye.

Inyandiko zitandukanye zivuga ko ari umuhanzi w’umunyamerika, umuhimbyi w’indirimbo akaba na Producer wacuze injyana yise ‘Swing’. Riley mu 1987 afatanyije na Aaron Hall na Timmy Gatling bashinze itsinda ry’umuziki bise ‘Guy’ ryakoze indirimbo zikomeye rinaseruka mu bihembo bikomeye.

Ni we watunganyije indirimbo nyinshi za Michael Jackson nyuma ya Producer Quincy Jones wakoranye igihe kinini na Jackson. Mu 1991, Riley yashinze itsinda rya kabiri yise ‘Blackstreet’ ryasohoye indirimbo zakunzwe zirimo nka ‘Don’t Leave Me’ yo mu 1997, ‘Girlfriend’ bakoranye na Janet Jackson n’izindi.

Iri tsinda ryagiye ritandukana mu bihe bitandukanye ariko bagakomeza umutsi. Mu 2000, Riley yakoranye n’itsinda ry'abakobwa rya Spice Girl ku ndirimbo zirimo ‘ABC 123’, ‘I Believe’, ‘Pack Your’ n’izindi nyinshi. 

Mu 2009, Riley yaririmbye mu birori bya BET Awards we n’itsinda rye Guy. Muri uwo mwaka kandi yakoze kuri Album y’umuraperi Snoop Dogg. Uyu mugabo yanagize uruhare mu kwandika indirimbo ‘Teeth’ ya Lady Gaga iri kuri Ep ye yise ‘The Fame Monster’.

Muri iki gihe, Riley yimuriye ibikorwa bye muri Korea aho akorana n’abahanzi ndetse n’abaraperi barimo Jay Park. Ndetse yatunganyije Album nto y’itsinda ryo muri Korea yitwa Rania.

Uyu muhanzi akaba na Producer wavutse ku wa 08 Ukwakira 1967, yavukiye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yisanzuye mu gutandukanya indirimbo ziri mu njyana ya R&B, Hip Hop, New Jack swing yahimbye n’izindi nyinshi.

Producer Teddy akaba n’umuhanzi yavuze ko zari inzozi ze gusuura u Rwanda

Teddy Riley, Producer wa Jay Z, Lady Gaga n'abandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Mbere asobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo

Producer Teddy wimuriye ibikorwa by'umuziki we muri Korea yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali aherekejwe n'abantu bane bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND