RFL
Kigali

Tanzania: Umugore yagiye kwa muganga aribwa munda bamubaze bamukuramo inkoko-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/12/2020 12:45
0


Kuri iyi si, abantu benshi hari ibibabaho kandi biteye agahinda, umubyeyi runaka hari igihe abyara bigatera urujijo bitewe n’icyo abyaye nk’uko umugore wo muri Tanzania yageze kwa muganga aribwa munda bamubaga bakamukuramo inkoko.



Inkuru iri gucararacara muri Tanzaniza, umugore w'imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Uvinza, mu Ntara ya Kigoma, muri Tanzania, yasanze afite inkoko mu nda ye nyuma yo kubagwa mu bitaro bya Uvinza, aho yari agiye kwivuriza nk’uko Bong5 dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Chicken found inside a Woman womb in Kigoma, Tanzania

Iyi ni yo nkoko yari mu nda y'umugore

Uyu mugore yageze kwa muganga avuga ko atameze neza, aribwa mu nda nk’urwaye igifu, abaganga baramwakiriye batangira isuzuma, basanga hari inkoko iri mu nda y’uwo mugore niko kumubaga bayikuramo.

Nk’uko byatangajwe n’umuganga mukuru w’akarere ka Kigoma, Simon Chacha, ngo iperereza ry'ibanze kuri iki kibazo ryakozwe ariko bakeka ko biterwa n’imyizerere y’imiziririzo abaturage baba bafite, bikaba aribwo buryo Inkoko yageze mu nda.

Simon ati: "Ntabwo yari atwite. Yaje mu bitaro avuga ko afite uburibwe bwo mu nda. Nyuma yo kwisuzumisha, abaganga babonye inkoko mu nda bayikuramo. Turatekereza ko ari imiziririzo kuko tutari twigeze tubibona mbere. Namutegetse kubagwa kugira ngo ndusheho kwemeza ibyabaye”.

Twavuga ko mu gihugu cya Tanzania, havugwa amarozi n’imigenzo n’imiziririzo, umuntu ashobora kurengaho cyangwa akirengagiza bikamugiraho ingaruka mbi zirimo kubyara inyamaswa n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND