Kigali

CAF Confederations Cup: AS Kigali yasezereye Orapa United, igipimo icyerekeza kuri KCCA mu cyiciro gikurikiyeho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2020 9:17
0


Mu mukino utari woroshye wo kwishyura muri CAF Confederations Cup wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020, warangiye AS Kigali ibonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gutsinda Orapa United igitego 1-0 cy'Umunya-Nigeria Abubakar Lawal.



Ni igitego cyabonetse mu minota ya nyuma, kiza gikenewe kuko cyafashije AS Kigali gusezerera Orapa United ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho, aho yatangiye gutekereza kuri KCCA yo muri Uganda bazahura.

Umukino ubanza wari babereye muri Botswana mu cyumweru cyabanje, Orapa united yari yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, igiteranyo cy'ibitego mu mikino yombi byabaye 2-2, ariko igitego cyo hanze AS Kigali yatsindiye muri Botswana gifasha cyane AS Kigali gusezerera Orapa United.

Eric Nshimiyimana, yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi babanjemo ku mukino ubanza, hajyamo Bate Shamiru, Karera Hassan na Ishimwe Christian.

Igice cya mbere cy'umukino nticyabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ku mpande zombi, uretse uburyo bumwe bukomeye  Tschabalala yabonye ku mupira wavuye kwa Muhadjiri ariko umupira unyura iruhande gato rw'izamu.

Iminota myinshi y'igice cya kabiri, AS Kigali yayikinnye isatira cyane ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo, byasabye gutegereza umunota wa 90, ubwo Abubakar Lawal yatsindaga igitego cyari gikenewe ku mupira yahawe na Orotamal Alex.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali ikomeza mu ijonjora rya kabiri, aho izesurana na KCCA yo muri Uganda.

Hagati ya tariki ya 22 n’iya 23 Ukuboza, AS Kigali Izabanza kwakira KCCA, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kampala hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Mutarama 2021.

Muhadjiri Hakizimana yigaragaje cyane mu mukino AS Kigali yasezereye Orapa United

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi

Tchabalala yahushije uburyo bwinshi bwo gutsinda muri uyu mukino

Aboubakar Lawal watsinze igitego cyasezereye Orapa gihesha itike AS Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND