RFL
Kigali

Areruya Joseph ukinira ikipe y'igihugu y'amagare agiye gukora ubukwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/12/2020 10:20
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu gusiganwa ku magare, wakiniye amakipe akomeye ku Isi muri uyu mukino nka Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo, Areruya Joseph yamaze gutangaza amatariki azasezeraniraho n'umukunzi we Josephine bamaranye igihe bakundana.



Mu nteguza y'ubukwe Areruya Joseph yashyize ahagaragara, ivuga ko we n'umukunzi we U.Josephine bazashyingirwa tariki ya 06 Gashyantare 2021.

Ntabwo kuri iyi nteguza y'ubukwe hagaragaraho amazina y'umuryango arambuye kuko yanditseho ko A.Joseph na U.Josephine bazasezerana kuri iyi tariki twavuze ruguru.

Areruya azaba akurikiye mugenzi we bakinana mu ikipe y'igihugu y'amagare, Munyaneza Didier 'Mbappe' wasezeranye mu Ukuboza 2019.

Areruya ari mu bakinnyi 6 baheruka kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya 2020 riheruka kubera muri Cameroun mu kwezi gushize.

Areruya Joseph ufite uduhigo n'amateka akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ndetse no ku rwego rwa Afurika ari mu bakinnyi bari kwitegura Tour du Rwanda yo mu 2021.

Areruya yegukanye amarushanwa akomeye muri uyu mukino arimo Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo ndetse na Tour de l'Espoir yo muri Cameroun.

Integuza y'ubukwe bwa Areruya na Josephine

Areruya yegukanye Tour du Rwanda 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND