RFL
Kigali

Sarah yashaririwe n’ubuzima yabanyemo na Harmonize, atangaza ko batandukanye nyuma yo kumenya ko afite umwana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2020 11:35
1


Umunyamideli w’uburanga butangaje Sarah Michelotti yatangaje ko yamaze gutandukana byeruye n’umuhanzi Harmonize ashinja kwikunda, ubugugu no kutamubwira byeruye ibyerekereye ubuzima bwe birimo n’uko afite umwana yabyaranye n’undi mugore.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020, Sarah Michelotti yashyize kuri konti ye ya instagram, impapuro zo kwa muganga zigaragaza ibizamini bya ADN bakorewe ku bagabo batatu barimo na Harmonize mu kumenya nyiri umwana w’umukobwa witwa Zulekha wabyawe na Nana Shanteel.

Uyu mugore yavuze ko afite icyizere cy’uko umutima wa Harmonize ucyeye kuri iyi nshuro. Ko azaharanira kwita ku mwana we n’uwo bamubyaranye.

Muri iki gitondo Harmonize yasohoye amashusho y’amasegonda macye ari kumwe n’uyu mwana w’umukobwa agiye kumugurira imyenda. Yandika agira ati “Byiza cyane! Ndi hano ndi gutekereza uko ari kwiyumva (umwana we) ari kumwe na Se bagiye guhaha ku nshuro ya mbere. Niteguye kukwereka Isi yose mwana wanjye Zurekha Bink Konde. Nimundangire iduka ryiza muri uyu Mujyi.”

Yari yanbaje kwandika, avuga ko yicuza impamvu atigeze yemera umwana we, ndetse asaba imbabazi Sarah bamaze imyaka ibiri barushinze. Uyu muhanzi yanavuze ko yari amaze igihe kinini atanga indezo. Uyu mwana w’umukobwa afite umwana umwe n’amezi arindwi y’amavuko.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu, Sarah Michelotti yanditse kuri konti ye ya instagram akurikirwaho n’abantu barenga miliyoni 1, avuga ko yafashe umwanzuro wo gushyira iherezo ku rushako rw’imyaka ibiri yari amazemo n’umuhanzi Harmonize.

Uyu mugore yavuze ko yabihiwe n’urugo aca muri byinshi byakomereje umutima we. Michelotti wafashwe n’uburakari yavuze ko umugabo we (Harmonize) ari umubeshyi utazi gushima ‘uwamugiriye neza’.

We avuga ko yemeye kurushinga na Harmonize kuko yamukunze kandi yari igisobanuro cya buri kimwe kuri we. Avuga ko yakunze uyu muhanzi bya nyabyo, amuha urukundo rwose n’ibyishimo bisendereye, ariko Harmonize ntiyabikozwa.

Uyu mugore yavuze ko uko iminsi yagiye ihita yabonye ko babayeho mu buzima butandukanye, anabona ko Harmonize nta muntu n’umwe yubaha. Ati “Ntiwigeze umenya n’uko wabungabunga umugore nkanjye cyangwa ngo uterwe ishema n’umuntu waguhaye ubuzima bwiza. Kandi ntuzi kubaha abantu bagukunda ndetse n’abo biteguye ku gushyigikira.”

Mu bihe bitandukanye nabonye ko ari ‘umubeshyi’ kandi ‘uri fake (wigaragaza uko utari)’. Yavuze ko gukundana kugeza barushinze, ari ubuzima bubi adashaka kugarukaho. Ndetse ko aramutse avuze buri kimwe, abantu batungurwa. Ati “Ufite indi sura abantu batazi kabisa.”

Sarah yavuze ko Harmonize atigeze amushimira ibyo yamukoreye. Amubwira ko ‘ubuzima bumuhishiye amasomo’ kandi ko we agiye gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bwe.

Yifurije imigisha myinshi Harmonize, amubwira ko abonye umwanya mwiza wo kuryamana n’abandi bagore ashaka. Asoza agira ati “Ariko nakugira inama yo kumenya gushima no kuzirikana abantu bakugiriye neza.”

Ku wa 08 Nzeri 2020, ni bwo umuhanzi wo muri Tanzaniya Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we ukomoka mu Butaliyani Sarah Michelotti bamaze igihe bakundana

Ubu bukwe bwabimburiwe no gusezerana imbere y’Imana mu idini ya Islam nyuma bajya kwiyakira bibera muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar es Salaam, witabirwa n’abantu 100 gusa. Ubukwe bwa Harmonize bwatunguranye cyane kuko nta bantu bari bazi ko buzaba uretse abo yatumiye gusa nabo babitse ibanga kugeza butashye.

Harmonize na Sarah babanye nyuma y’aho mu rukundo rwabo rwagiye ruzamo imihengeri kugeza n’aho bivuzwe ko batandukanye, bapfa ko uyu mukobwa yaba yararyamanye n’umurinzi wa Diamond Platnumz, Mwarabu Fighter.

Sarah yatangaje byeruye ko yatandukanye n'umuhanzi Harmonize ashinja kutamubera umunyakuri

Sarah yabwiye Harmonize ko abonye umwanya wo kwigaragura mu bagore bose ashaka

Ibizamini byo kwa muganga bya ADN byakorewe ku bagabo batatu mu kugaragaza nyiri umwana

Harmonize yanditse avuga ko yiteguye kubwira Isi yose ko afite umwana w'umwaka 1 n'amezi 7 yabyaranye n'undi mugore utari Sarah barushinze umwaka ushize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudehe3 years ago
    Hahh uburanga butangaje buhe se kandi yaribagishoje ngo abugire





Inyarwanda BACKGROUND