Kigali

Ibishya muri Miss Rwanda 2021: Abakobwa bazishyurirwa Kaminuza, uburebure n’ibiro byakuwemo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2020 8:10
2


Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kugaruka mu isura nshya! Ritegerejwe n’abakobwa b’Ubwiza, Ubwenge n’Umuco, kuva kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020 ari nabwo bazamenya ibyo basabwa kugira ngo baryitabire bahatanire ikamba ry’agaciro kanini mu Rwanda.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020, muri Kigali Serena Hotel habereye umuhango wo gusobanura imiterere y’iri rushanwa ku bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga ‘Social media influencer’ ndetse n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa. 

Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Umuvugizi wa Miss Rwanda, yagaragaje ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu myaka 10 ishize riba, rigashyigikira imishinga ya ba Nyampinga, rigirira akamaro sosiyete n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bakoze. Yanagaragaje ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka iri imbere.

Yifashishije ingero, Miss Nimwiza Meghan yavuze ko Miss Rwanda ari irushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kirekire ryamenyekanye nka Nyampinga. Umukobwa watsindaga habaga hagendewe ku ngingo eshatu: Ubwiza, Ubumenyi n’indangagaciro.

Avuga ko mu 2009 Miss Rwanda yagarutse mu isura nshya kuva icyo gihe kugeza ubu iriho imaze kwegukanwa n’abakobwa 9. Yahaye imbaraga n’ubushobozi benshi mu bayitabiriye iteza imbere n’umuco nyarwanda.

Nimwiza avuga ko Miss Rwanda yaremye ubufatanye n’imikoranire n’andi marushanwa y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga n’imitegurire yayo ‘yarazamutse’.

Nimwiza yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya 11 rizanye impinduka nyinshi harimo no kuba abakobwa 20 bazagera mu mwiherero ‘Boot Camp’ bazishyurirwa Kaminuza.

Nimwiza yavuze ko uburebure n’ibiro byajyaga bisabwa umukobwa witabira byakuweho. Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira gutegurwa n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up mu 2009, umukobwa witabiraga irushanwa yasabwaga kuba atarengeje ibiro 70 no kuba afite uburebure kugera kuri centimetero 170.

Ni ingingo yagiye igonga benshi mu bakobwa mu bihe bitandukanye. Rimwe na rimwe uwasanze adafite uburebure mu mwaka umwe, ugasanga umwaka ukurikiyeho aritabiriye noneho uburebure yabugejeje.

Cyo kimwe n’ibiro byasabwaga kugira ngo umukobwa yitabiriye. Hari abamaraga igihe kinini barahinduye ibyo kurya kugira ngo bazahuze neza n’umunzani wa Miss Rwanda wakunze kuzonga benshi mu bakobwa babaga bafite inyota yo kwitabira iri rushanwa.

Miss Nimwiza Meghan yavuze ko kuri iyi nshuro abakobwa bazahatana muri iri rushanwa ari abafite imyaka kugeza kuri 28 y’amavuko. Ni mu gihe byari bimenyerewe ko umukobwa witabira iri rushanwa agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko.

Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bifitemo impano zihariye bazafashwa kuziteza imbere. Nk’ibisanzwe, umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda azahabwa imodoka nshya.


Nyampinga mushya w’u Rwanda azasimbura Nishimwe Naomie umaze umwaka afite ikamba rya Miss Rwanda 2020

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Miss Rwanda yatangaje ko abakobwa 20 bazagera muri 'Boot Camp' bazishyurirwa Kaminuza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Damascene NSANZUMUKIZA4 years ago
    Murakoze ku bw'izi amendments mwongeyemo. Ikindi numva mwazongeramo ni uko umukobwa wazajya yitabira Miss Rwanda yazajya aba arangije icyiciro cya 2 cya Kaminuza nibura. Bigaragara ko imishinga biyemeza gukora ibarenga ku buryo nta na 1/3 cyawo babasha gukora.
  • Umwali raissa 4 years ago
    Muzatubwire igihe bazatangira kwiyandikisha muri miss Rwanda 2021



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND