Kuva icyorezo cya Koronavirus cyakwaduka mu 2019 hatangiye inkundura yo gushaka urukingo rwo kugihashya ariko na nubu ubushakashatsi buracyakomeje nubwo kugeza ubu igihari ariko umwaka ugiye kurangira nta muti n’urukingo. Ikizere kiracyari cyose ariko haribazwa byinshi mu gihe ruzabenekera abazaruhabwa.
Inkingo
2 zigeze ku ijanisha rya 90 rikaba ryahabwa uburenganzira n’ikigo gishinzwe
imiti n’inkingo muri Amerika kitwa FDA bwo gutangira gutangwa, ariko n’izindi nazo
ziri mu masiganwa yo kubasha kugera muri icyo kiciro cyo guhabwa umugisha
zikajya ku isoko.
Ikinyamakuru
mu nkuru yacyo kuri iyi ngingo yo kuboneka ku urukingo rwa Covid-19 cyanditse
ko habura iminsi mike umwaka ukaba amateka. Ariko rero mbere y’uko umwaka wa
2021 ugera ubuyobozi bubifite mu nshingano muri Amerika bushobora kuzaba
bwarahaye uburenganzira inking ebyiri zigatangira gukoreshwa.
Ikigo cya rutura mu gucuruza imiti kitwa Pfizer cyamaze
gusiga ibindi gitangaza ko urukingo rwa cyo rugeze ku ijanisha rya 95 kandi ko
urwo rukingo ruri mu masuzuma ya nyuma cyahise kinasaba Food and Drug
Administration cya kigo kigenzura imiti n’inkingo muri amerika ko mu maguro mashya
kigomba gutanga itegeko urwo rukingo rugatangira gukoreshwa bidatinze.
Ni intambara iri kurwanwa n’ibigo bikomeye hirya no hino ku
isi aho nkubu ikindi cyo muri Amerika kitwa Moderna nacyo cyamaze gutangaza ko
urukingo rwacyo rugeze ku ijanisha rya 94 kandi cyanamaze kwaka uburenganzira
bwo gukomorerwa urwo rukingo rugatangira gukoreshwa muri iki cyumweru turimo. Ni
ubwo buri kigo gishaka uruhusa bwangu ariko hakenewe ubushishozi bugomba gufata
igihe kirekire mu kugenzura ingano y’izo nkingo zigombwa guhabwa abantu ibizwi
nka Dose nyamara bifata ibyumweru. Ibyo bigo byose biri ku rupapuro rw’imbere
mu guhabwa uburenganzira inkingo zabyo zigatangira gukora mbere y’uko umwaka wa
2021 tuwinjiramo.
Isiganwa ryo gushaka inkingo riri ku
isi hose
Si muri Amerika gusa barajwe ishinga no gushaka inkingo kuko
no mu Bwongereza bamaze kwerura batangariza isi ko Kaminuza ya Oxford iri muri
iyo nkundura yo gutanga abandi gushaka urukingo rwitwa Astrazenecanubwo rugeze
kuri 70% bo basa nk’abari guseta ibirenge ugereranyije n’abakeba bo muri
Amerika. Nubwo ruri gukorerwa muri Amerika ariko nabo bazakenera kwemererwa ko
rwatangira gukoreshwa n’abanyamerika mu byumweru biri imbere nibitaba amezi ari
imbere. Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe inking n’imiti gisa nkaho ari cyo
gifite inkoni y’ubushumba ku zindi nkingo zose ziri muri za laboratwari
zitunganywa.
Ingano y’inkingo zikenewe ishobora
kuzaba Inzitizi
Nkubu
Pfizer y’abanyamerika isobanura ko ifite umugambi wo gukora amadoze y’inkingo
angana na miliyoni 50 muri uyu mwaka naho mu 2021 icyo kigo kikazakora doze
miliyali imwe na miliyoni 300. Mugenzi wacyo ikigo kitwa Moderna giteganya ko
kigomba gukora amadoze angana na miliyoni 20 muri uyu mwaka ikazakora miliyoni
500 kugeza kuri miliyali imwe mu 2021 nikiramuka gihawe uburenganzira. Muri Amerika
ubu hariyo abaturage barenga miliyoni 330 ni ukuvuga ko buri munyamerika
atazabona urukingo mu gihe hakorwa ingano y’izo nkingo twavuze haruguru.
Urukingo
ruramutse rubonetse abazahabwa urukingo ni abakora mu nzego z’ubuvuzi naho bakazakurikirwa
n’abo bafatanya naho abakuze n’abafite ibibazo by’ubuzima bazakurikiraho mu
guhabwa izo nkingo.
Kugeza ubu hari inkingo 67 ziri mu igeragezwa ku buryo nyinshi
muri zo ziteguye kwaka uburenganzira bwo gutangira gukoreshwa.
Abahanga mu by’ubuvuzi bizeje isi ko
ubuzima buzasubira ku murongo mu 2022
Impuguke n’abahanga mu buvuzi basobanura ko inking hafi ya
zose zizatangira gukwirakwizwa mu 2021 ariko ubuzima busanzwe buzongera kubaho
mu 2022.
Ubuyobozi bw’ibiro by’umukuru
w’igihugu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika (White House) bisobanura ko hari
gahunda yitwa”Warp Speed” igamije kwihutisha gahunda y’inkingo izabonetse
zigahabwa uburenganzira zigatangira gukoreshwa. Aha rero iyo Leta yerekana ko
yashyizeho miliyoni $10 ku bigo byose biri gushakisha urukingo ku buryo
hashobora kuboneka miliyoni 800 z’amadoze y’inkingo.
Ese koko urukingo rwa Koronavirus ruzaboka?
Ubusanzwe inking kugirango ziboneke bishobora gufata imyaka
hagati y’10 na 15 zikabona kwemezwa. Iyo zimaze kuboneka habaho amagerageza ari
naho hazamo kuzigeragereza ku bantu”Human trial”. Ari na cyo kiciro cya nyuma. Ya
gahunda yashyizweho na Amerika yo kwihutisha urukingo yoroheje byose ku buryo
buri kiciro cyose amakuru abonetse atangwa agakorerwa isuzumwa bitarinze gutegereza
ko ibyiciro byose bine birangira. Nubwo inkingo zikiri mu mageragezwa hari
gushyirwa imbaraga mu gukora ingano ihagije ku
buryo igihe cyose zizabonekera zizahita zikwirakwizwa.
Mu Bushinwa bageze ku ntera yo gusuzumira urukingo rwitwa
Sinovac ku bantu b’abakorerabushake muri icyo gihugu no muri Brazil abasaga
ibihumbi 9000, muri Indonesia hazasuzumwa abantu 1900 mu minsi iri imbere mu
kureba ko urwo rukingo rushobora gutangira gutangwa. Uwitwa Honesti Basyir
aherutse kuvuga ko urukingo ruzaba rwabonetse mu 2021. Urwo rukingo rwo mu
Bushinwa niruboneka buri mwaka hazajya hakorwa doze zingana na miliyoni 200
buri mwaka. Mu Bushinwa hari urundi rukingo rwitwa Sonopharm na rwo rugeze mu
isuzumwa aho mu gihe rwakwemerwa ryshobora gutangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka
utaha.
Umuhanga witwa Dr Fauci yigeze kuvuga ko Amerika hakenewe
ibigo byinshi bikora inkingo mu kubasha kuzigeza ku bantu benshi mu gihe zizaba
zabonetse.
Birashoboka ko urukingo rwaboneka
abantu bakarwamaga
Iki ni ikibazo kibazwa n’abantu benshi aho bafite impungenge
ko urukingo rushobora kuboneka ariko abantu bakanga kurufata. Igisubizo aha
kiracyari ingorabahizi kuko mu gihe inkingo zose zizaba zamaze kuboneka
zigahabwa uburenganzira n’ikigo kibifite mu nshingano cy’Amerika ari bwo abantu
bazatangira kwizera ko noneho bazihabwa. Bivugwa ko abantu bazangira kwigishwa
kwemera gufata izo nkingo. Nkubu imibare yo muri Amerika yerekana ko 63% by’abanyamerika
batizeye izo nkingo. Abanyamerika 40% batewe impungenge n’umuvuduko uri
gukoreshwa mu kugera kuri izo nkingo ku buryo byazabagiraho ingaruka mu bihe
biri imbere. Muri Amerika ubuzima buzasubira ku murongo mu gihe 70% rya bo
bazaba barahawe urukingo.
Nubwi urukingo rutaraboneka ariko muri Amerika
bikomeje kuba ingorabahizi kuko imibare iheruka yerekana ko abantu 270000
bamaze kwicwa na Covid-19 ni mu gihe kugeza muri Werurwe mu 2021 hashobora
kuzapfa ibihumbi 450. Ibi rero ni impuruza ku banyamerika barenga ibihumbi 100
bari mu bitaro kubera Coronavirus ku buryo urukingo rukwiriye kwihutishwa ariko
mu gihe rutaraboneka ingamba zo kwirinda zigakomeza kubahirizwa.
Nubwo twabonye ko ibihugu biteye imbere
biri mu nzira yo gushaka inkingo za Coronavirus muri Afurika ibihugu birimo
Misiri(Egypt) na Afurika y’epfo nibyo biri ku ruhembe rwo gushaka inkingo ku
buryo bitanga ikizere nubwo bizategereza uburenganzira bwo muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO