Umuziki, Sinema, Comedy; byose bibarwa mu gisata cy’imyidagaduro, ariyo mpamvu muri iyi minsi hari abahanzi bamwe na bamwe bacumbagira muri muzika bakerekeza gukira filime ngufi zica kuri Youtube, bamwe bakibaza icyaba kiri gutera aba bahanzi kugabanya umwanya baha umuziki bakongera imbaraga muri sinema.
Mu Rwanda hari umubare munini w’abahanzi bari kwerekeza mu gukira filime z'uruhererekabe zica kuri Youtube, barimo; Ben Nganji, Amag The Black, Bahati (wahoze muri Just Family), Khalfan, Asinah Erra, Nsengiyumva Francois (Igisupusupu), n'abandi.
Muri aba bahanzi harimo abacitse intege mu muziki bahungira muri Filime nk'uko bivugwa n'abasesenguzi, bavuga ko benshi muri aba bahanzi babikora nk'urwihisho no kuzisaruramo amafaranga vuba kurenza umuziki. Umuhanzi ubusanzwe yinjiza amafaranga akenshi abikesha igitaramo aba yakoze. Uyu mwaka wa 2020 wabaye mubi mu bikorwa bitandukanye birimo n'imyidagaduro kubera icyorezo cya Covid-19 cyabisubije.
Umukunzi wa muzika, iyo abonye umuhanzi yerekeje mu gukina Filime, hari icyo biba bisobanuye, bishoboka ko umusaruro yabonaga muri muzika wagabanutse akajya gushakishiriza mu bundi buryo harimo gukina no Filime, yirinda kwibagirana cyangwa se gusonza. Umuhanzi ashobora kumara umwaka nta gihangano asohoye akibagirana ariko iyo ari kwigaragaza muri Filime bumva ko agihari.
Ben Nganji
Ben Nganji ni umuhanzi wamamaye cyane
mu ndirimbo yitwa “Mbonye Umusaza” nyuma yakomeje gukora umuziki gahoro, mu 2020 atangira gukira Filime z’urwenya acisha kuri Youtube. Asinah Erra nawe ntagikorana imbaraga nyinshi mu muziki nk'uko byahoze kuko uyu mwaka yakonjesheje abafana
be. Kuri ubu uyu muhanzikazi yatangiye kugaragara muri filime ngufi “Umuturanyi”.
Bahati wahoze muri Just Family, kuva iri tsinda
ryatandukana, yerekanye ko azakomeza gukora muzika ariko ashyira
imbaraga nyinshi muri Filime yise “Mbaya”. Amag The Black, ni umuhanzi ukundwa
na benshi utajya uca kure y’ukuri abona mu ndirimbo ze, byagaragaye ko afite n’impano
yo gusetsa, ni ko gukina Filime harimo iyitwa “Ngunda”. Imbaraga ze
muri muzika, bigaragara ko akora neza kugeza magingo aya nubwo atari nka mbere akiri mu muziki gusa.
Asinah Erra
Khalfan Govinda, nawe yamaze kwinjira muri Filime ’Umuturanyi” imbaraga ze nawe ziracyakomeje mu gukora indirimbo, dore ko aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ninde”. Nsengiyumva Francois umwe mu bahanzi bakije umuriro mu myidagaduro igihe gito nawe ubu yinjijwe mu gukina Filime yitwa “Inshinzi”.
Khalfan umwe mu bahanzi bafatanya umuziki na sinema, twaganiriye nawe adutangariza ko guhuza umuziki na filime ari ibintu magirirane by'akarusho bigakuza cyane izina ry'umuhanzi. Yaduhaye urugero rwa Sebanani wakinana Theatre akabifatanya n'umuziki bikazamura izina rye mu bakunzi b'ibyo bisata byombi. Uyu muraperi yaduhishuriye ko nawe yabanje no gukina mu Urunana mbere yo kumenyekana mu muziki, ashimangira ko sinema ari umuhamagaro we. Kuri Khalfan, kujya muri filime ni ibintu bituma umuhanzi akomeza kuvugwa, ariko na none bikaba byamwubakira izina muri sinema abaye ari umuhamagaro we.
Ati "Sebanani mu Rwanda yakinaga Theatre ari cyo kintu kijya kumera nka filime, ndatekereza kuba yarabihuzaga n'umuziki hari icyo byamumariraga ku izina rikaremera mu gisata cy'abakunzi ba Theatre n'ab'umuziki. Umuziki ndawukora mu bizima bwa buri munsi ariko no mu kintu kijyanye na filime na cyo ndagikora kuko nabanje nanjye gukina mu Urunana, ni ibintu nyine nari mfitemo umuhamagaro kuva kera, gusa ariko hari abantu biganana cyane, ikintu ufitemo umuhamagaro uzagikore, niko mbyumva'.
Kuri iyi ngingo, InyaRwanda yaganiriye n'inararibonye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, bagira icyo babivugaho bijyanye n'uko babibona.
Joel Rutaganda
Joel Rutaganda, Umunyamakuru w’inararibonye mu
myidagaduro unayobora Ihuriro ry’Abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda (Rwanda
Showbiz Journalists Forum) ku bijyanye n’uburyo abona abahanzi bamwe
berekeza mu gukina Filime, abisanisha n’imibereyo y’umuhanzi muri iki gihe n’uburyo iki cyorezo cya Covid-19 cyaba
cyarabigizemo uruhare.
Yagize ati “Ubu ngubu ndibaza ko hari abagaragaye
muri ibi bihe bya Covid-19 yafunze imyidagaduro muri rusange, kandi abahanzi
benshi burya binjiza ibivuye mu bitaramo bakoze, ntekerezaho bagiye muri Filime, ni nk’ibintu bya Youtube bashyiraho
ibintu bakabona amafaranga, ntekereza ko ari urwihisho ngo babone amaramuko no kugira ngo amazina yabo akomeze agaragare’.
Gentil Gedeon
Gentil Gedeon, umunyamakuru w’imyidagaduro ukorera KT Radio magingo aya, kuri iyi ngingo yagize
ati: “Abenshi ni abagiye gushaka
amafaranga batabonye mu muziki, hari urwego umuhanzi ageramo akabona ko ibyo
ari gukora bitagera kure bityo akareba ubundi buryo, ni uko ba Amag The Black na ba Bahati bagiye binjira muri Sinema”.
Clapton Kibonge
Clapton Kibonke, Umunyarwenya, umuhanzi, akaba n'umwe mu
bari gukinisha abahanzi 2 (Khalfan na
Asinah Erra) muri Filime ye ikunzwe yitwa “Umuturanyi”, yabwiye InyaRwanda.com ati “Filime ni ikintu
gihoraho, mu cyumweru Filime irasohoka ariko indirimbo ishobora gusohoka mu
mezi atatu, nta nyungu yindi nta n'amafaranga
menshi arimo, iyo ukina Filime ugaragara cyane, umuhanzi kandi hari igihe
agaragara muri Filime mu kwerekana
ubuhanzi bwe kuko ntiwakina uririmba udasanzwe uririmba”.
Amag The Black ukina muri Filime zitandukanye harimo "Ngunda"
TANGA IGITECYEREZO