RFL
Kigali

Sinteganya gusezera habe na gato - Zinedine Zidane nyuma yo gutsindwa na Shakhtar

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/12/2020 11:22
0


Umufaransa utoza ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane, yashimangiye ko adateganya gusezera nyuma yo gutsindwa na Shaktar Donesk mu matsinda ya UEFA Champions League mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Ukuboza 2020.



Umukino Real Madrid yatsindiwe muri Ukraine na Shaktar ibitego 2-0, byazuye umujinya w'abafana ba Real Madrid kuko wabaye umukino wa kane wikurikirana iyi kipe itsinzwe mu marushanwa atandukanye.

Real Madrid ifite agahigo ko kwegukana ibikombe bya UEFA Champions League 13, ubu iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda B iherereyemo, mu gihe habura umukino umwe wo mu matsinda kugira ngo amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda yerekeza muri 1/8.

Amakipe yose ane yo muri iri tsinda rya B, afite amahirwe yo kujya mu mikino ya 1/8, ku munsi wa nyuma w'imikino y'amatsinda.

Real Madrid irasabwa gutsinda Borussia Monchengladbach iri ku mwanya wa mbere muri iri tsinda, kugira ngo ikomeze muri 1/8, kunganya cyangwa gutsindwa bizatuma isezererwa mu mikino y'amatsinda, aho byaba ari amateka mashya mabi Zidane yaba yanditse muri iyi kipe nyuma y'imyaka myinshi.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na shaktar, Zidane yagize ati "Sinteganya gusezera habe na gato".

Uyu mutoza uherutse gutsindwa na Alaves 2-1 muri shampiyona ya Espagne yongeyeho ati "Tuzakomeza guhura n'ibibazo bitoroshye, tumerewe nabi ariko tugomba gushaka uko tubisohokamo".

"Mfite imbaraga zose zikenewe kugira ngo mpindure ibintu muri iyi kipe, kandi ngiye kwitanga uko nshoboye mu kubikora mfatanyije n'abakinnyi".

"Twakinnye neza, ntitwari dukwiye gutsindwa. Dukeneye gukura amaboko mu mifuka tugategura umukino ukurikira".

Real Madrid iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne, ntiyari ifite abakinnyi bayo barimo Eden Hazard na kizigenza wayo Sergio Ramos, ariko Karim Benzema we yari yagarutse mu kibuga.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Romelu Lukaku yafashije Inter Milan gutsinda Monchengladbach ibitego 3-2.

Zidane yahakanye ko adateganya gusezera muri Real Madrid

Shaktar yatsinze Real Madrid 3-2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND