Kigali

Amavubi U17: Rwasamanzi Yves yahamagaye abakinnyi 39 bagiye kwitegura CECAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/12/2020 15:37
0


Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, Yves Rwasamanzi, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 39 bagiye gutangira umwiherero bitegura CECAFA izabera mu Rwanda muri uku kwezi.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Ukuboza 2020, nibwo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 39 bari munsi y’imyaka 17, bagomba guhita batangira umwiherero utegura irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu batarengeje imyaka 17, izabera mu Rwanda.

Ni irushanwa rizatangira Tariki ya 13 kugeza tariki 28 Ukuboza 2020, rikazabera mu turere twa Rubavu na Huye. Biteganyijwe ko abakinnyi 39 bahamagawe mu mwiherero, batangira imyitozo Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi 39 bahamagawe:

Abanyezamu: Byringiro James, Ruhamyanyiko Yvan, Cyimana Sharon Na Niyonsaba Ange Elia

Ba Myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Sérieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Ishimwe Moïse, Masabo Samy, Shema Nginza Shemaya, Muhire Christophe, Ishimwe Rushami Alvin, Oleka Salomon

Abakina Hagati: Mwizerwa Eric, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Niyogisubizo Asante Sana, Niyo David, Cyusa Mubarak Akrab, Rwagasore Sharifu, Rugambwa Fred, Iradukunda Siradji, Muvunyi Danny, Tabaro Rahim, Rwatangabo Kamoso Steven, Itangishaka Hakim, Salim Saleh, Sibomana Sultan Bobo, Irakoze Jean Paul

Ba Rutahizamu: Mugisha Edrick Kenny, Irihamye Eric, Cyusa Yassin, Niyokwizerwa Benjamin, Shingiro Honoré, Akimanizanye Papy Moussa, Shami Chris, Musana Arsène, Uwizeyimana Célestin

Ibihugu 10 birimo u Rwanda, Burundi, Tanzania, Uganda, Sudan y’Amajyepfo, Sudan, Eritrea, Djibouti, Ethiopia na Kenya, ni byo bimaze kwemera kwitabira iri rushanwa, bikazagabanywa mu matsinda abiri y’amakipe atanu.

Benshi mu bakinnyi bahamagawe bakinnye CECAFA y'abatarengeje imyaka 15 umwaka ushize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND